Nyuma y’umuganda ikipe ya Police FC yatanze ubutumwa bwa ‘Gerayo Amahoro’

Nk’uko Abaturarwanda bose bamaze kubimenyera, buri wa gatandatu wa nyuma w’ukwezi hakorwa umuganda rusange. Kuri uyu wa 26 Ukwakira 2019, ikipe ya Police FC yifatanyije n’abaturage bo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Kimironko mu muganda rusange usoza ukwezi.

Uyu muganda wabereye mu kagali ka Kibare mu mudugudu wa Inyange witabirwa n’abayobozi b’ikipe ya Police FC, abakinnyi ndetse n’abaturage batuye muri uyu mudugudu.

Ubwo aba bakinnyi batangiraga uyu muganda, bawukoranye umurava mwinshi bishimira gufatanya n’abaturage bo muri uyu mudugudu wa Inyange mu kwiyubakira igihugu.

Abaturage na bo bashimishijwe n’igikorwa cya Police FC ariko cyane cyane kwibonera imbona nkubone bamwe mu bakinnyi ba Police FC bajyaga babona ku ma televiziyo.

Umuyobozi wa Police FC Assistant Commissioner of Police (ACP) Bosco Rangira, yavuze ko Police FC ikina mu kibuga ariko ntiyibagirwa iterambere ry’igihugu kuko na bo ari Abanyarwanda, kandi nabo iterambere ry’igihugu rirabareba.

Yagize ati “Uyu munsi twifatanyije n’aba baturage dukora umuganda wo gutema ibihuru, ubutaha tuzasibura imigenda y’amazi kandi tuzakomeza dukora n’ibindi bitandukanye kugira ngo tugume kubaka igihugu cyacu gihorane umucyo”.

Yakomeje avuga ko ibihuru batemye ari byo byihishagamo imibu igatera abantu malariya, ikindi gikomeye cyane kikaba ko iyo bidatemwe ari byo byihishamo amabandi, abahanywera ibiyobyabwenge ndetse n’abahakorera izindi ngeso mbi zishobora guhungabanya umutekano w’abaturage.

ACP Rangira yakomeje abwira abaturage bari bitabiriye umuganda ko atari ubwa mbere cyangwa ubwa nyuma Police FC yifatanyije na bo ko ahubwo bazagaruka n’ikindi gihe.

Yagize ati “Mu gihe muzaba mwumva mukeneye ingufu zacu muzadutumeho tuzagaruka kuko natwe twishimira kugira uruhare mu kubaka iterambere ry’igihugu tugiteza imbere”.

ACP Rangira yibukije abari bitabiriye uyu muganda kubahiriza amategeko y’umuhanda birinda gutwara banyoye ibisindisha birengeje ibipimo, kugira ngo umuturage ufashe urugendo agere aho ajya amahoro.

Ati: “Buri wese uri hano yumve ko gukumira impanuka zo mu muhanda bimureba kuko zitwara ubuzima bw’abaturage abandi zikabamugaza. Murasabwa kugeza ubu butumwa ahantu hose, aho mugenda n’aho mukorera kugira ngo tubashe gukumira impanuka zo mu muhanda”.

Yakomeje ababwira ko ubu bukangurambaga bwa ‘Gerayo Amahoro’ buri wese akwiye kubugira ubwe ntibiharirwe Polisi y’u Rwanda yonyine.

Nshuti Sam, umuyobozi w’umudugudu wa Inyange yashimiye ubuyobozi bwa Police FC kuba baratekereje kuza kwifatanya na bo muri uyu muganda rusange usoza ukwezi, maze abizeza kubabera umufana wabo mu gihe bakinnye.

Uyu muganda Police FC yakoreye mu mudugudu wa Inyange wibanze ku gutema ibihuru byari bibangamiye abaturage.

Inkuru zijyanye na: Gerayo Amahoro

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka