Nyuma y’uko Kigeme yuzuye, harashakishwa ahandi impunzi z’Abanyekongo zacumbikirwa
Kubera ko inkambi ya Kigeme yari yagenewe kwakira impunziz’Abanyekongo bakomeje guhungira mu Rwanda, ubu minisiteri ishinzwe Impunzi no Gukumira Ibiza mu Rwanda iri gushakisha ahandi izi mpunzi zikomeje kwiyongera zakoherezwa.
Impunzi zituruka muri Repubulika iharanira Demukarasi ya Kongo zisanzwe zakirirwa by’agateganyo mu nkambi ya Nkamira iri mu karere ka Rubavu, aho zavaga zijya mu nkambi ya Kigeme mu Majyepfo y’u Rwanda.

Ubu ariko inkambi ya Nkamira igenewe kwakira by’agateganyo izi mpunzi icumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 6 kandi harimo izihamaze ngo bitewe n’uko ubu hataraboneka ahandi izi mpunzi zajya gucumbikirwa nk’uko Umunyamabanga Uhoraho muri MIDIMAR ishinzwe gucyura impunzi no guhangana n’ibiza, bwana Ruvebana Antoine abivuga. Ruvebana aravuga ko hakiri gushakishwa ahandi izi mpunzi zazacumbikirwa.
Ntawukuriryayo Frederic ushinzwe itangazamakuru muri MIDIMAR yabwiye Kigali Today ko ahahabwa amahirwe menshi ari ahitwa i Nyabiheke mu karere ka Gatsibo mu ntara y’Iburasirazuba, ndetse ngo ubu hatangiye kubarurwa ngo ababishinzwe barebe ko haboneka ubutaka buhagije bwo gucumbikira izi mpunzi.

Kuva umutekano muke wakongera kubura mu burasirazuba bwa Kongo, mu Rwanda habarurwa ko hageze impunzi ibihumbi 29. Inkambi ya Nyabiheke isanzwemo
impunzi z’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda, harimo abahunze mu mwaka wa 1996 bamaze icyo gihe cyose mu buhungiro.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ni ukuri birababaje kandi biteye impungenge gusa n"ubwo igihugu cyacu ari gito ariko nta kundi tugomba kwemera yukagira umutima wa kimuntu tugafasha abavandimwe bacu babanyekongo kuko nabo ntibahamagaye
There is always a way where it seems to be no way, and I beleive we will go home. Malgre tous