Nyuma y’inkongi yibasiye gereza ya Muhanga, abagororwa bimuriwe mu yandi magereza

Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda rwafashe icyemezo cyo kwimura abagororwa basaga 5880 bari bafungiye muri gereza ya Muhanga bajyanwa muri gereza ya Mpanga iherereye mu karere ka Nyanza no muri gereza ya Karubanda iherereye mu karere ka Huye, zose zo mu ntara y’amajyepfo.

Icyemezo cyo kubimura cyafashwe nyuma y’inkongi y’umuriro yadutse muri iyo gereza tariki 04/06/2014 mu ma saa sita z’amanywa, ikangiza mu buryo bukomeye igice kimwe cyayo kigizwe ahanini n’aho abagororwa bararaga.

Igice abagororwa bararagamo muri gereza ya Muhanga cyakongotse.
Igice abagororwa bararagamo muri gereza ya Muhanga cyakongotse.

Nubwo byari bigeze mu masaha y’igicamunsi, ibikorwa byo kubimurira mu yandi magereza byahise bitangira ku buryo byari biteganyijwe ko nibigeza mu masaha ya nijoro ibyo bikorwa byo kubimura bitararangira, hifashishwa ingabo na polisi kugira ngo baherekeze abo bagororwa mu rwego rwo gucunga umutekano wabo.

Biteganyijwe ko nyuma yo kwimura abo bagororwa hazabaho kugenzura niba igice cyayo cyahiye gishobora gusanwa cyangwa se niba bidashoboka.

Ingabo na polisi bifashishijwe kugira ngo baherekeze abagororwa mu rwego rwo gucunga umutekano wabo.
Ingabo na polisi bifashishijwe kugira ngo baherekeze abagororwa mu rwego rwo gucunga umutekano wabo.

Mu gihe bizagaragara ko imirimo yo kuvugurura iyo gereza izatwara igihe kirekire, abo bagororwa ngo bazakomeza kuba bacumbikiwe muri ayo magereza bimuriwemo kuko harimo imyanya ihagije. Iyo myanya yabonetse muri gahunda amagereza yo mu Rwanda afite yo kwagura inyubako zayo.

Nyuma y’igihe gito iyo nkongi y’umuriro yari imaze ibaye, umuvugizi wa polisi mu ntara y’amajyepfo, Chief Superitendent Hubert Gashagaza, yatangaje ko icyayiteye kitabashije guhita kimenyekana, hakaba hahise hatangira iperereza kugira ngo hamenyekane inkomoko yayo ndetse n’agaciro k’ibyangirikiyemo. Icyakora ku bw’amahirwe ngo nta wahatakarije ubuzima.

Mu ma saa yine z'ijoro, imodoka zari zikiri mu gikorwa cyo kwimura abagororwa.
Mu ma saa yine z’ijoro, imodoka zari zikiri mu gikorwa cyo kwimura abagororwa.

Malachie Hakizimana

Ibitekerezo   ( 1 )

harebwe ucyba cyateye uyu muriro kandi higwe uburya hasanwa byihuse kuko iriya gereza turacyayikeneye

muhanga yanditse ku itariki ya: 5-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka