Nyuma y’imyaka irindwi bavuye muri Tanzaniya baracyasaba ibiribwa

Kuva mu mwaka wa 2012 Abanyarwanda babaga mu gihugu cya Tanzaniya batangiye kuvuga ko bahohotererwayo ndetse biza kubaviramo kwirukanwa mu mwaka wakurikiyeho wa 2013.

Abirukanywe muri Tanzaniya babanje kuganirizwa no guhabwa amabwiriza mbere yo kwerekeza mu mirenge bagomba gutuzwamo
Abirukanywe muri Tanzaniya babanje kuganirizwa no guhabwa amabwiriza mbere yo kwerekeza mu mirenge bagomba gutuzwamo

Mu 2014 u Rwanda rumaze kwakira abagera ku 14,461.

Uturere twose mu Gihugu twagiye twakira abo baturage ndetse tunasabwa kubashakira aho kuba n’uburyo bagomba kubaho nk’Abanyarwanda bisanze mu gihugu cyabo.

Imiryango 48 yari igizwe n’abaturage 173 niyo yatujwe mu karere ka Gasabo mu murenge wa Jabana ahitwa i Bweramvura.

Ubuyobozi bw’ako karere bwabubakiye inzu zigezweho zirimo amashanyarazi, zifite ibigega bifata amazi y’imvura, ubwiherero n’ibikoni, ndetse n’ubusitani bidagaduriramo imbere n’inyuma.

Aba baturage baravuga ko kugeza ubu bataragera ku rwego rwo kwibonera ibiribwa, bitewe n’uko ngo nta mushinga bashingiraho kugira ngo biteze imbere.

Uwitwa Mwamin i(izina twamuhimbiye ku mpamvu z’umutekano we) agira ati “Turashonje cyane ndetse n’abana bagiye ku ishuri nta gikoresho na kimwe bafite”.

“Badusaba gushaka uburyo twibeshaho ariko nta kintu na kimwe duheraho, tugerageza kujya gupagasa mu mujyi ariko turagenda tugatahira aho kuko nta kazi tubona, imirimo ya VUP nayo yarahagaze”.

Aba baturage bavuga ko ubuyobozi bw’akarere busanzwe bubagenera ibiribwa guhera igihe bwabakiriye (ibiro 10 by’ifu y’ibigori na bitandatu by’ibishyimbo kuri buri muntu), ariko guhera mu mpera z’umwaka ushize ngo hari igihe bategereza hagashira amezi batarabihabwa.

Undi muturage muri bo akomeza agira ati ”Baheruka kuduha ibyo kurya ku itariki 03 Gashyantare 2019, nabwo twari twabihawe hashize amezi atatu dushobewe, kandi nyamara turabaza rwiyemezamirimo ushinzwe kubiduha akatubwira ko ibiribwa bihari”.

“Iyo duhamagaye umuyobozi w’umurenge aratwihorera kandi niwe ushinzwe guha uruhushya uwo rwiyemezamirimo kugira ngo aduhe ibyo kurya”.

Mu kiganiro Umuyobozi w’akarere ka Gasabo Rwamurangwa Stephen aheruka kugirana n’abanyamakuru, yavuze ko aba baturage b’i Bweramvura bavuye muri Tanzaniya bazahabwa inkoko zo korora kugira ngo bazageze mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2019 bashobora kwibeshaho.

Bwana Rwamurangwa agakomeza avuga ko mu gihe uyu mushinga ukirimo gutegurwa, aba baturage ngo bazakomeza kugaburirwa kugeza ubwo inkoko zizaba zishobora gutera amagi babasha kugurisha bakibeshaho.

Kigali today yabajije Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Jabana, Patrick Ndanga impamvu yo gutinda kw’ibiribwa, asubiza ko “bitajya bitinda”, yongeraho ko mu mpera z’iki cyumweru (week-end) abo baturage bazaba babonye ibiribwa basanzwe bahabwa.

Rwiyemezamirimo usanzwe atanga ibiribwa kuri abo baturage batujwe muri Gasabo bavuye muri Tanzaniya, nawe yatangarije Kigali today ko afite ibiribwa bihagije ariko ko ngo adashobora kubitanga atarahabwa uruhushya rw’ubuyobozi bw’umurenge.

Mu mujyi wa Kigali, abavuye muri Tanzania bo muri Nyarugenge batujwe ahitwa i Kanyinya (ku musozi wa Shyorongi), ab’akarere ka Kicukiro nabo bakaba baratujwe ahitwa i Rusheshe (mu murenge wa Masaka).

Ubuyobozi bwa Kicukiro na Nyarugenge nabwo buvuga ko uretse inzu zo kubamo abo baturage bahawe, ngo nta wundi mushinga bwigeze bubagenera wabatunga badasabirije, ikaba ari yo mpamvu ngo bahora bategereje inkunga z’abagiraneza.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu(MINALOC) ivuga ko abaturage baturutse muri Tanzaniya batari bakwiye kuba bagisabiriza ibyo kurya bamaze imyaka irenga irindwi mu gihugu.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Imibereho myiza muri iyi Minisiteri, Shehe Bahamwe Hassan agira ati “Tugomba kubiganiraho n’uturere kuko aba bantu baje kera, bagakwiye kuba barateganirijwe ingengo y’imari yo kubafasha kuva mu bukene”.

Ati “Hari uturere twinshi twagiye dufasha aba bantu nka za Nyagatare bahawe inka n’amasambu, muri Rubavu naho bahawe aho guhinga, ndaza kubiganiraho n’abo bagifite ibibazo”.

Mu karere ka Nyanza (mu Majyepfo), umukozi ushinzwe gutangaza amakuru witwa Mfura Patrick yakomeje asobanurira Kigali today ko abagera ku 175 ako karere kakiriye ngo bafashijwe kubona amasambu bahingamo, ndetse abari bashoboye imyuga nabo bahawe aho gukorera n’ibikoresho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka