Nyuma y’imyaka 6 akatiwe n’inkiko Gacaca yishyikirije inzego z’umutekano
Gakumba Didas wo mu mudugudu wa Nyarwahi, akagari ka Nyarurama, umurenge wa Ntongwe mu karere ka Ruhango ari mu maboko ya polisi nyuma y’imyaka ingera kuri itandatu kwihishe inkiko Gacaca.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 24/05/2012 nibwo Gakumba Didas yafashe icyemezo cyo kuva aho yari yihishe yiyemeza kwishyikiriza urwego rwa polisi mu murenge wa Ntongwe.
Polisi yo mu karere ka Ruhango ivuga ko muri 2007 uyu mugabo akimara kumenya ko yakatiwe imyaka 30 n’urukiko Gacaca rwo mu murenge wa Ntongwe yahise aburirwa irengero.
Gakumba we avuga ko atari yihishe ahubwo ngo ntabwo yigize amenya ko yakatiwe kuko ngo yari yibereye mu kazi ko gucukura amabuye y’agaciro mu birombe biri mu murenge wa Buringa mu karere ka Muhanga.
Uyu mugabo aje akurikira undi witwa Kwizera Mohamed wafatiwe mu mududugudu wa Kinama, akagari ka Musamo, umurenge wa Ruhango mu karere ka Ruhango tariki 14/05/2012 aho bamusanze mu gikoni cya nyina nawe yihishe inkiko Gacaca.
Eric Muvara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|