Nyuma y’imyaka 59, ubutwari bwa Gatoyire ntiburibagirana

Mu 1959 ubwo impinduramatwara yakorwaga na Parimehutu yacaga ibintu, umwe mu rubyiruko rwari ruriho icyo gihe yahawe inshingano zo kuyobora bagenzi be b’urubyiruko, babaga muri Parimehutu.

Parmehutu bisobanura “Parti du Mouvement de l’Emancipation Hutu”. Yatangiwe n’Abahutu b’Abahezanguni ihitana benshi mu Batutsi abandi barahunga, barimo umwami Kigeli V.

Akazi k’uyu musore kari ako gushishikariza urubyiruko rw’Abahutu kwanga Abatutsi no kubatsemba.

Ku myaka 19 y’amavuko ni bwo yari ahawe ako kazi katoroshye, ariko we ntiyakoresha ububasha yari ahawe ngo atandukanye Abanyarwanda ahubwo ahitamo kubunga.

Inkuru tugiye kubagezaho ni iya Damien Gatoyire, umusaza ufite imyaka 78 y’amavuko ubu, utuye mu Kagali ka Gasange mu Murenge wa Gatsibo mu Ntara y’i Burasirazuba.

Kuri iki gihe bigaragara ko ananiwe kubera imyaka ariko iyo umuvugishije haba muganira cyangwa kuri telefone, aba yibuka adasobwa buri gice cy’ubuzima bwe kuva mbere ya 1959 kugeza ubu. Agira ati “Cyari igihe gikomeye.”

Yabitangarije umunyamakuru wa Kigali Today wari wamugendereye mu rugo rwe aho atuye i Gasange.

Byagenze gute kugira ngo abe intwari?

Ubwo Guverinoma yari iyobowe na Perezida Gregoire Kayibanda yahirikaga ubutegetsi bwa cyami, yahise ahabwa inshingano zo kuyobora urubyiruko aho yari atuye muri komine Giti, ubu habaye mu Karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru.

Ati “Yari misiyo mbi ariko nahisemo icyerekezo kimwe cyo gufata inshingano zitandukanye n’izo bari bampaye. Ahubwo natangiye gushishikariza urubyiruko kutumvira izo gahunda za guverinoma.”

Ibyo Gatoyire yakoze nubwo byari byiza ariko byashoboraga kumutwara ubuzima. Ariko avuga ko yari yiteguye icyaba cyose. Ati “Gufata icyemezo cy’ubutwari ntago ari ibintu bisanzwe. Ni ibintu bikuzamo utanabitekerejeho.”

Ubwo ibikorwa byo guhiga bukware Abatutsi byari birimbanyije, Gatoyire we yacaga ku ruhande agashishikariza urubyiruko kutivanga muri ibyo bikorwa byibasiraga inzirakarengane.

Ati “Nk’urugero, nakundaga kwibutsa urubyiruko rw’Abahutu ko hari Abatutsi bahaye inka ababyeyi babo nkabasaba kububaha nk’uko ababyeyi babo babikora. Ibi hari ukuntu byabagaruragamo ubumuntu.”

Ibikorwa bye byagize akamaro kuko nta Mututsi wigeze agirirwa nabi aho yari atuye mu Murenge wa Kigabiro mu 1959, mu 1973 n’i 1994.

Ubwo Kayibanda nawe yahirikwaga ku butegetsi na Perezida Juvenal Habyarimana mu 1973, Gatoyire yakomeje kuzamuka mu ntera.

Nubwo nta mashuri yari afite, ariko nta muntu wamurushaga gukundwa iwabo muri Kigabiro. Ku butegetsi bwa Habyarimana, yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge, na nyuma ya Jenoside akomeza akazi kugeza mu 2006 habaye amavugurura mu nzego z’ibanze.

Ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga mu 1994, Gatoyire we yari yaramaze kunga abaturage bose bagize segiteri yayoboraga.

Yarokoye Abatutsi benshi akoresheje imbunda ya karachinikov “AK47”

Abifashijwemo n’imbunda yari yarahawe yo kwirindisha, Gatoyire yayikoresheje mu gufasha Abatutsi guhunga.

Ati “Komini Giti yari ituranye na Komini Murambi yari yarabaye kimomo kubera ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi buyobowe n’uwitwa Jean Baptiste Gatete. Icyo gihe nari maze kumenyekana ko mpisha Abatutsi, bituma nanjye batangira kumpiga. Rimwe na rimwe nakoreshaga imbunda nari mfite nkarinda Abatutsi.”

Gotoyire avuga ko yari afite ubwato yahishaga mu nzu ye, bukaba ari nabwo yakoreshaga ku gucikisha Abatutsi banyuze mu kiyaga cya Muhazi. Ati “Nabikoraga mu gihe cy’ijoro buri munsi.”

Ariko ntiyibuka umubare w’abo yakijie. Ati “Bari benshi. Bamwe muri bo bazaga kwaka ubuhungira iwanjye, mu gihe abandi bo nabafashaga kwambuka bahungira mu bihugu duturanye.”

Yashimwe na Guverinoma

Mu gihe igihugu cyari muri Jenoside Abatutsi bicwa umusubizo, abantu bake babashije kugira ubutwari nk’ubwa Gatoyire.

Mu 2015, guverinoma yabaruye abagera ku 6.000 bagaragayeho ubutwari ariko 17 nibo bagaragaje ubutwari ndengakamere, bahabwa “Umudari w’Umurinzi w’Igihango.”

Mu ijambo rye muri uyu muhango wabaye muri 2015, Perezida Paul Kagame yavuze ko ibyo abo bantu bakoze nta muntu uwo ari wese wabishobora.

Ati “Iyo ndebye aba bantu n’ibyo bakoze, numva nanjye ntari gushobora ibyo bakoze cyane cyane ko babikoze nabo bishobora kubagiraho ingaruka.”

Gatoyire na bagenzi be bashimiwe n’Umuryango wa Unity Club, iyoborwa na Madame Jeannette Kagame ikaba yarashinzwe n’abagore b’abayobozi n’abigeze kuba abayobozi.

Unity Club yiyemeje kwimakaza ubwiyunge n’amahoro kugira ngo u Rwanda rubashe kugera ku iterambere rirambye.

Gatoyire ufite abana icyenda, yashimwe mu ba mbere kubera kugaragaza ubumwe, kubaha ubutabera n’ikiremwamuntu muri Jenoside na nyuma yayo.

No mu gace atuyemo abantu baracyamwubaha, nk’uko bitangazwa n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gasange, Jean Claude Ndayisenga. Ati “Ubutwari bwe ntago buzibagirana. Mu karere kose azwi nk’intwari.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Abanyamakuru mwibeshye mukosore kuri address ya gatoyire Domien
Atuye mu
Akagari kigabiro
umurenge wa Gasange
Akarere Ka Gatsibo

Ngerageze yanditse ku itariki ya: 2-02-2018  →  Musubize

ABANYAMAKURU BYABA BYIZA MBERE YO GUTANGAZA INKURU MUGIYE MUBANZA KUYITEKEREZSHO. KUBWA HABYARIMANA NTA BANYAMABANGA NSHINGWABIKORWA B’IMIRENGE BABAGAHO. IMIRENGE YAYOBORWAGA N’ABAKONSEYE

matata yanditse ku itariki ya: 2-02-2018  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka