Nyuma y’imyaka 19 baburanye, yongeye kubonana n’ababyeyi be
Uyu musore warokotse Jenoside, ubu ufite imyaka 23, yanarangije n’amashuri yisumbuye. Akaba yaraburanye n’ababyeyi afite imyaka 4 gusa ubwo bari batuye mu Gatsata ho mu mujyi wa Kigali.
Nyuma yo kuburana n’ababyeyi be mu gihe cya Jenoside, Nduwayezu yaje gutoragurwa na Harerimana Theoneste wigaga mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye maze amujyana iwabo mu murenge wa Jenda mu karere ka Nyabihu baramwakira neza, bamugira nk’umwana mu muryango.
Kubera ko Nduwayezu yari akiri muto cyane, ngo ntiyari azi aho yavukiye ndetse atanazi niba hari uwo mu muryango we ukibaho. Uwamutoraguye ngo yagerageje kumurangisha mu miryango yahuzaba abana baburanye n’ababyeyi babo nka Concern, CICR na Medecins sans Frontier ariko ntibabasha kubona iwabo.
Igihe cyarageze Nduwayezu ajya kubana n’abana b’imfubyi za Jenoside babaga mu kigo cy’amashuri cya APPEREL mu murenge wa Jenda ariko rimwe na rimwe agasubira mu muryango wamutoraguye.

Ku bufatanye bw’urubyiruko n’akarere ka Nyabihu, abo bana b’imfubyi bose uko ari barindwi bamaze gukura barubakiwe bajya kwibana; nk’uko tubikesha ushinzwe urubyiruko mu karere ka Nyabihu Murwanashyaka Bosco.
Ubwo abakozi b’inama y’igihugu y’urubyiruko ku rwego rw’igihugu basuraga abo bana b’imfubyi za Jenoside bibana mu rwego rwo kureba igikorwa cyo kububakira urubyiruko rwakoze no kubafata mu mugongo, nibwo batwaye imyirondoro ya Harerimana, bayishyira ku rubuga mpuzambaga rwa Facebook ari naho mushiki we Mimi wiga muri kaminuza yaje kumenyera amakuru ye.
Nyuma yo kumenya amakuru ye, uyu mwana yashubijwe mu muryango we mu Gatsata i Kigali, tariki 30/05/2013. Akaba yari ari kumwe na mushiki we na ba Nyirasenge 2. Papa we kugeza ubu, akaba atakiriho.

Akarere ka nyabihu kashyikirije sheke y’amafaranga ibihumbi 50 uwamutoraguye ari we Theoneste, ndetse n’uyu mwana wabonye umuryango we kamuha sheke y’amafaranga ibihumbi 100.
Ku wamutoraguye, aya mafaranga yayahawe nk’agashimwe naho umwana we ayahabwa nk’itike no kuzaba amufasha mu buzima busanzwe nk’uko twabitangarije na Sahunkuye Alexandre, umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage.
Safari Viateur
Ibitekerezo ( 11 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana ikomeze ihabwe icyubahiro! ukuboko kwayo kurigaragaza igihe cyose! Imyaka 19!!! mana habwa icyubahiro
Muraho mwese! Buri wese afite urukundo nk’urw’aba babyeyi batoraguye uy’umwana, u Rwanda ndetse n’isi muri rusange byaba paradise cg se nk’ijuru rito! Namwe nimunyumvire imyaka 19 yose ishize!Umuhanzi ati!... Komeza imisango, we muhinzi komeza imihigo, we muhanzi komeza inganzo, nawe mubaji komeza ibarizo, sakwe sakwe ntizibagirane! Ibyo nanjye nibyo mbifurije, mugir’AMAHORO!!!!
NDASHIMIRA IMANA YARINZE UYU MWANA NIMIRYANGO YE NDASHIMIRA UYU MURYANGO WATORAGUYE UYUMWANA KANDI NUYU MWANA NDAMUSHIMIRA KO YITWAYE NEZA MU MURYANGO MU BUGESERA HARI UMUBYEYI WATORAGUYE UMWANA NYUMA YA GENOSIDE UMUGABO WE YARAMWIRUKANYE UBU UWOMWANA YAMUJYANYE IWABO BABANA NKUMWANA NA NYINA NUYU MWANA NU BWO YABONYE ABABYEYIBE AKOMEZE AKUNDE NABO BABYEYIBE BAMUREZE.MURAKOZE
Imana Ihabwe icyubahiro kandi Imana Ikomeze kurinda Igihugu cyacu ndetse n’abayobozi bacu. Abashaka kubiba amacakubiri ibibyakagombye kubabera isomo rikomeye ndifuza gusura iyi miryango yombi ari uwareze umwana n’uwabo avukamo.
SHA IBYIZA IZINA WISWE N’UWAGUTORAGUYE NTIWARIHANAGURA BURUNDU KUKO NI AMATEKA YAWE KANDI NTASIBAMA! NUMVISE USHAKA GUSUBIRANA AMAZINA WISWE N’ABABYEYI ARIYO SEBUGONDO ARIKO NIRYO USHATSE WARIREKERAHO RWOSE
yewe sha ndebye kariya gafoto nibuka na kawubosi kuko twamaranye umwanya tuvugana, nsanze rwose ari we nta kwibeshya. Mana uri Imana y’igitangaza koko koko koko rwose pepepepepeeeee.
Imana n’igitangaza pe ihabwe icyubahiro.
Uyu mwana ni ikitegererezo cy’abana twifuza mu Rwanda. Aba babyeyi bamureze nabo ni ikitegererezo cy’ababyeyi twifuza mu Rwanda . Uy nyina ubyara uyu mwana Imana iramukunda cyane kandi buriya hari nibindi imuteganyirije , n’ijuru azaribona n’abe bose. Banyarwanda dukundane by’intangarugero nibwo tuzagira n’abana bafite urukundo , u Rwanda rw’ejo rukaba rwiza. Ndagushimye Nduwayezu kuba umwana mwiza abakureraga bakaba barakwishimiye. Komeza utere imbere mu rukundo wigishe n’abandi . Abantu nk’aba bari bakwiye guhabwa ijambo mu Rwanda hose bakagenda bigisha abandi imibereho ibereye imiryango, hari benshi byafasha. Murakoze.
uri intwari.
NI BYIZAKO UGOMBA KUGIRIRA NEZA UMUNTU WESE,AHO AVA AKAGERA WABA UMUZI CYANGWA UTAMUZI.THEONEST WE UYU MWANA AKUBERE ITEME RIKOMEYE RIZAHUZA UMUBANO W’UMURYANGO WAWE N’UWE KD NTI HAKABEHO IKOSA RYATUMA MUDAHORANA HAFI.HABA MU BYIZA NO MUBIBI MUZAHORANE GUSA IBIBI BYO NTABWO MBIBIFURIJE.IMANA IZAGUHE UMUGISHA MU GIHE UKIRI HANO KU ISI TWESE TUZABIBONE KUBWICYO GIKORWA KD IZAGUHE N’IJURU.IMANA IGUHE N’IZINDI MBARAGA ZO GUKORA IBYIZA GUSA.
ni byiza kabisa!