Nyuma y’imyaka 15 umugabo we ufunzwe, yamugemuriye isorori irimo ubusa
Nyuma y’imyaka 15 yaranze kugemurira umugabo we kubera kubabazwa n’ibyo yakoze muri Jenoside, Tabeya yageze aho ava ku izima ariko amugemurira ubusa.
Nyuma yo kotswa igitutu no guhozwa ku nkeke n’abandi bagore bafite abagabo babo bafungiye icyaha cya jenoside muri gereza ya Mpanga, Tabeya yaje kuva kwizima afata icyemezo cyo kuzamugemurira ariko akamupfunyikira ikibiribiri.
Abari kumwe n’uyu mugore bagemuye bavuga ko tariki 25/11/2011, Tabeya yageze kuri gereza ya Mpanga akakirwa n’abacunga gereza. Bamubajije uwo agemuriye asubiza ko agemuriye umugabo we witwa Muzungu maze bamutumaho.
Muzungu akimukubita amaso yabaye nk’ukubiswe n’inkuba, dore ko kuva yafungirwa muri gereza azira icyaha cya Jenoside aribwo bwa mbere yaragemuriwe n’umugore we.
Mu gupfundura indobo basanzemo isorori bakeka ko harimo ibyo kurya ariko batungurwa no gusanga isorori isa nk’iyogeje. Tabeya yahise yiteragura hejuru atangira agira ati “Yebaba weee !!!!!!!! Satani yabiririye ku mutwe”. Icyakora nk’uko byemezwa na bagenzi be bari kumwe bavuga ko umugabo we bitigeze bimutungura kuko n’ubundi akimara kumva ko agemuriwe n’umugore we yaje abishidikanyaho. Nyuma y’ibyo umugabo yasubijwe muri gereza umugore nawe afata inzira arataha.
Abaturanye ba Tabeya babifata mu buryo butandukanye. Bamwe bakeka ko yabikoze ku bushake, abandi bagakeka ko afite ikindi kibazo kijyanye n’indwara zijyanye no kwibagirwa. Ntabwo bumva ukuntu umugore yagemurira umugabo we isorori irimo ubusa.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Iyi story irandangije pe!!! ubuse uriya ni umugore cyangwa ni ishyano ry’umugore. Abaturage rimwe bagira umujinya wuzuyemo n’ubujiji. Malgre tout ni uwo kwegerwa kuko nanjye sinumva icyo byamwunguye.
Isi irashaje ni ukuri!!!!!!!!!!!!
Mujye muducukumburira utuntu nk’utwo kuko mu byaro hakunze kubayo amahano arenze naya.
mbega umugore ni uburwayi se, ni ubugome se ninde uzi igisubizo?