Nyuma y’ibyumweru bitatu akoresha TIGO yatomboye miliyoni 3Frw
Umukobwa witwa Ruth Ndacyayisenga yatomboye miliyoni mu irushanwa rya Tigo, nyuma y’ibyumweru bitatu gusa atangiye gukoresha umurongo wayo.
Ndacyayisenga w’imyaka 19, utuye mu Kagali ka Shara mu Murenge wa Muganza mu Karere ka Rusizi, avuga ko ayo mafaranga yatomboye azamufasha kwirihira amashuri.

Yagize ati “Nkimara kumva ko natomboye numvise ibyishimo bindenze aya mafaranga azamfasha kwishyura ishuri kuko ntabushobozi narimfite bwo kuzarangiza amashuri abanza na kaminuza ndetse anafashe n’umuryango wajye kwiteza imbere.”
Nyirajyembere Felicite, umwe mu barera uyu mukobwa, avuga ko batunguwe n’iki gihembo kigiye kubafasha gukora ku ifaranga biryo bagatera imbere, kuko bari basanzwe ari abahinzi baciriritse.
Ati “Umve jyewe ndanezerewe cyane kuko ni ibintu tutakekaga kandi ntanateganyaga ni Imana ibikoze twahingaga imyaka akaba ariyo idutunga ariko ubuzima bw’amafaranga bwo wabonaga butugora.”

Nshuti Thierry ushinzwe ibikorwa byo kwamamaza muri sosiyete y’itumanaho ya tigo Rwanda, avuga ko aya mafaranga uyu ukobwa yahawe azafasha gukemura ibibazo yari afite, birimo kwishyura ishuri rye nabo bavukana no gukemura ibibazo byo mu muryango umurera.
Ni ku nshuro ya gatatu TIGO ihembye umufatabuguzi ugejeje ku umubare wa miliyoni kuva yatangira imirimo yayo mu 2009. Inateganya kuzahemba uwabaye umufatabuguzi wayo wa mbere kuva yatangira.
MENYA UMWANDITSI
Ohereza igitekerezo
|