Nyiri Hotel Okapi mu maboko ya polisi azira kudasora no gukoresha impapuro z’impimbano
Polisi yo mu karere ka Kicukiro yataye muri yombi Jean Marie Vianney Rumanyika, nyiri Hotel Okapi izwi mu mujyi wa Kigali hamwe n’umucungamari we Theoneste Mwunguzi bazira gukoresha impapuro z’impimbano kugira ngo badatanga imisoro.
Amakuru dukesha urubuga rwa polisi, avuga ko Rumanyika na Mwunguzi bari bafite ibitabo bya za fagitire bitandukanye n’agaciro k’ibyo bacuruzaga.
Raporo y’amezi arindwi yakozwe n’Ikigo cy’igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) kigaragaza ko aho kugira ngo Rumanyika yishyure imisoro ihanye na miliyoni 198.660.155 z’amafaranga y’u Rwanda ku misoro, yishyuye amafaranga miliyoni 55.719.557 gusa naho ayandi miliyoni 135. 947.438 ntiyayishyura.
N’ubwo iperereza rigikomeza, rigaragaza ko gutangira kudasora byatangiye mu 2008, ariko aba bagabo bombi, Rumanyika na Mwunguzi, bakabihakana. Rumanyika ati: “Sinigeze nkoresha impapuri z’impimbano kugira ngo ntatanga imisoro, sinzi impamvu natawe muri yombi.”
Umuvugizi wa polisi y’igihugu, Supt. Theos Badege, yatangaje ko gukoresha impapuro z’impimbano byonyine bihanishwa igihano cy’imyaka itanu, mu gihe uwanze gusora acibwa inshuro ebyiri amafaranga yagombaga gusora.
Badege akangurira abakora imirimo ibyara inyungu kubahiriza amategeko no gutanga imisoro cyangwa amategeko akabahana yihanukiriye.
Ati: “.Itegeko riragaragara ndetse n’abacuruzi bose barabizi ko bitemewe gutanga imibare itari yo.”
Biramutse bigaragaye ko icyaha cyo kudasora ku bushake kimuhama, yahanishwa igihano cy’igifungo kiva ku mezi atandatu kugera ku myaka ibiri. Naho mu gihe byagaragara ko yakoresheje impapuro z’impimbano, yahanishwa igihano cy’igifungo kigera ku myaka 10.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
UWomunu nahana hanwe Byemewenamate Geko kukoyi shyiZemu kaga murako ze