Nyiramatama Zaina yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Maroc

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc, Zaina Nyiramatama, ku wa mbere tariki 17 Mutarama 2022 yashyikirije impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Bwami bwa Maroc.

Urubuga rwa Minisiteri y’ububanyi n’Amahanga n’ubutwererane, rwatangaje ko izo mpapuro yazishyikirije Mohammed VI, umwami wa Maroc, umuhango wabereye mu ngoro y’Umwami mu murwa mukuru i Rabat.

Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Kanama 2020, ni yo yemerejwemo Nyiramatama ko ahagararira u Rwanda mu Bwami bwa Maroc, mbere y’uko Inteko rusange ya Sena yemeza abayobozi bashya bari baherutse gushyirwa mu myanya.

Muri abo harimo ba Ambasaderi Batatu, Nduhungirehe Olivier wahawe guhagararira u Rwanda mu Buholandi, Mutsindashyaka Théoneste, wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Repubulika ya Congo na Nyiramatama Zaina watanze impapuro nka Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc.

Nyiramatama Zaina yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc asimbuye Sheikh Habimana Saleh, akaba yari amaze igihe kinini ahagarariye Umuryango wa Afurika yunze ubumwe muri Tchad, umwanya yagiyeho avuye mu buyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Abana.

U Rwanda na Maroc bisanzwe bifitanye umubano mwiza mu nzego zitandukanye, zirimo ubutabera, ubuhinzi, ubucuruzi, icyo gihugu kikaba kinafasha u Rwanda mu burezi, aho rwoherezayo abanyeshuri muri za kaminuza zinyuranye.

Ikindi nu uko tariki ya 14 Mata 2017, ubwami bwa Maroc bwanafunguye Ambasade yabwo i Kigali mu Rwanda, mu gihe ku ya 15 Mutarama 2020, i Rabat muri Maroc u Rwanda narwo rwayihafinguye ku mugaragaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka