Nyirakuru wa Bamporiki utarize yaciye abantu inzoga kugira ngo avuge mu cyongereza

Umuyobozi w’Itorero ry’igihugu, Hon. Edouard Bamporiki, arasaba urubyiruko gukora ibyiza ruharanira ejo heza hazaza h’u Rwanda, rutitaye ku kuba ruzaba rutakiriho.

Umuyobozi w'itorero ry'igihugu, Edouard Bamporiki, yasabye urubyiruko ko rudakwiye gutinya gukora ibyiza kabone n'ubwo byazagirira akamaro abandi
Umuyobozi w’itorero ry’igihugu, Edouard Bamporiki, yasabye urubyiruko ko rudakwiye gutinya gukora ibyiza kabone n’ubwo byazagirira akamaro abandi

Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rwo mu Ntara y’Amajyepfo, rwari ruteraniye kuri sitade Huye, tariki 31 Mutarama 2019 mu biganiro byavugaga ku butwari.

Muri ibi biganiro, hari aho yavuze ko iyo umuntu yavutse mbere y’abandi aba afite inshingano ku bavutse nyuma, bityo bakaba bagomba gukora ibizima bizagirira akamaro abo bazasiga ku isi.

Yagize ati “ibigwari 1000 ntiwabivunjamo intwari imwe, ariko intwari imwe ishobora kurengera u Rwanda. Amateka yarabitweretse n’uyu munsi turabibona.”

Yasabye urubyiruko rero kumwemerera kurangwa n’ubutwari, ruhereye ku byo rushoboye, kuko igikorwa gitoya gikura, kikazabyara ubuzima, hanyuma uwagikoze akazajya mu mubare w’intwari, n’ubwo yaba atakiriho.

Yabasabye kandi kugira ubumwe, no guharanira ibyiza, kabone n’ubwo bazapfa batageze ku munezero bari babyitezeho.

Ati “Dukomeze umutima wo kwishimira iterambere ry’umubano w’Abanyarwanda, twe kugira ubwo kuvuga ngo ubwo iki giti ntazarya imbuto zacyo sinagitera, ahubwo dutere igiti tukivomerere, abana bacu bazarye imbuto zeze kuri icyo giti.”

Abasore n'inkumi bo mu Majyepfo bitabiriye ibiganiro ari benshi
Abasore n’inkumi bo mu Majyepfo bitabiriye ibiganiro ari benshi

Yatanze urugero rw’ukuntu nyirakuru utarageze no mu ishuri yigeze kubwira abaturanyi ko azi icyongereza, bamuhakanyije abasaba kuzazana ikaziye y’inzoga akabereka ko akizi.

Uyu mubyeyi ngo yahengereye umwuzukuru we, Bamporiki, yagiye kumusura, ahamagara ba bandi bavugaga ko atazi icyongereza, maze amusaba kukivuga, nuko arangije aravuga ngo ‘mwanyumvise’?
Bati ‘ese ko ari Bamporiki ni wowe’? Ati ‘ubu se muyobewe ko muri Bamporiki nanjye ndimo’? Buriya ndi kukivugira muri we !”

Urubyiruko rwari rwitabiriye ibiganiro ruvuga ko ibyo rwabwiwe ruzajya rubizirikana.

Nka Emmanuel Mwizerwa wiga muri Kaminuza y’u Rwanda avuga ko ubu butumwa bahawe buvuga ko hari nk’igihe wakwanga kwitangira igihugu uvuga ngo nshobora kugwa ku rugamba, bya byiza naharaniye ntabiriyeho.

Mwizerwa ati “Nasaba urubyiruko kwitanga mu guteza imbere igihugu, byaba na ngombwa ukahasiga ubuzima, utekereza ko hari abandi urwaniye ishyaka.”

Ines Teta wiga kuri IPRC Kitabi we yagize ati “Tugomba guharanira ibyiza, tutikorera twebwe ubwacu twenyine, ahubwo duharanira ko abazaza inyuma yacu bazagira icyo basanga gifatika.”

Mu bundi butumwa uru rubyiruko rwatahanye harimo kuba ubutwari buharanirwa kandi ko kunywa ibiyobyabwenge bitatuma rubigeraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Binyibukije abanyamadini bahamya ko buzuye umwuka wera kandi ko bavunga indimi.Nyamara washaka indimi bavuga ukazibura.Urugero,nta numwe uvuga igifaransa cyangwa icyongereza atari akizi.Abigishwa ba Yesu,koko bavugaga indimi batari bazi kubera umwuka wera.Ariko bavugaga indimi zizwi zo ku isi,kugirango babwirize abantu batari bazi igiheburayo.Niyo mpamvu Imana yabahaga kuvuga izindi nzimi,kugirango babwirize.Gusa nkuko Pawulo yabihanuye muli 1 Abakorinto 13:8,ubu ntabwo abakristu bakirangwa no gukora ibitangaza cyangwa kuvuga indimi,ahubwo barangwa gusa n’urukundo nyakuri.Urugero,mwese muzi neza yuko nta mukristu ukizura abantu cyangwa uhagurutsa abamugaye.

gatare yanditse ku itariki ya: 2-02-2019  →  Musubize

Wowe urasobsnutse kandi cyane, Umbwiye idini wigishirizwamo nariyoboka

X yanditse ku itariki ya: 3-07-2019  →  Musubize

None sense. Iyi titre kabisa ntaho ihuriye n’ibiri munkuru

Hh yanditse ku itariki ya: 2-02-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka