Nyiragongo ntiri hafi kuruka nk’uko hari ababitekereza - Impuguke

Dr. Dyrckx Dushime ukurikirana imihindagurikire y’ibirunga bya Nyiragongo na Nyamuragira, ahumuriza abaturiye ibi birunga ko bitagiye kuruka nk’uko benshi babitekereza.

Dr Dushime abitangaje mu gihe amakuru yakurikiwe n’imitingito yumvikanye mu ntangiriro z’ukwezi k’Ukwakira, ndetse ubuyobozi bw’ikigo cya OVG gikurikirana imihindagurikire y’ibirunga buvuga ko hari ibimenyetso byo kongera ubushye n’imyotsi ku gasongero ka Nyiragongo.

Raporo yashyizwe ahagaragara na OVG (Observatoire Volcanologique de Goma) tariki 11 Ukwakira 2022, ivuga ko hagati ya tariki 2 na 9 Ukwakira 2022 hagaragaye ibimenyetso binyuranye ku birunga bya Nyamuragira na Nyiragongo, ikomeza igaragaza ko kugeza tariki 8 Ukwakira habaye imitingito mu bice byo mu Majyaruguru ashyira Uburengerazuba bw’Ikiyaga cya Kivu (Ijwi), ndetse tariki 9 Ukwakira haba imitingito yari ku gipimo kiri hagati ya 3.4 na 3.8.

Dr Dushime witabiriye inama y’impuguke ikurikirana ibirunga bya Nyiragongo na Nyamuragira, nyuma y’iyo mitingito yabwiye Kigali Today ko ibi birunga bitagiye kuruka, ahubwo icyabaye ari ibikoma byarimo bijya mu mwanya wabyo mu kirunga cya Nyiragongo.

Agira ati "Amakuru ahari ni uko ikirunga kitari hafi kuruka, ikirunga gikomeje ubuzima bwacyo kuko nacyo gifite uko kibaho. Nta kimenyetso kigaragaza ko cyenda kuruka, ibyabayeho abantu babyitiranyije n’uko kigiye kuruka ariko si byo. Icyabaye ni ibikoma biri mu nda y’Isi byarimo kwimuka byinjira mu ndiba y’ikirunga kandi mu isesengura ryakozwe twasanze nta ruka ry’ikirunga ryegereje."

Yongeraho ko iyo ikirunga kigiye kuruka hari ibimenyetso byinshi byungikanya byigaragaza kandi ubu nta bihari, ko Nyiragongo ihora ibira mu ndiba yayo ndetse biteza urumuri rwinshi hejuru yayo, aribyo abantu babonye bakeka ko igiye kuruka.

Ati "Kugira ngo icyo gikoma gishobore kujya mu myanya yacyo nuko haba uwo muhindagano w’Isi, kuko ni wo ituma icyo gikoma kigenda kandi koko abantu baturiye ikirunga ahitwa Munigi, bumvishe imitingito myinshi iri ku kigero cya 3.8, ariko byatewe n’igikoma cyarimo kwimuka."

Ni imitingito iteye ubwoba abaheruka kumva iruka rya Nyiragongo, aho umutingito munini watumye haba ikwira ry’umututu w’ibilometero 8 wabonetse mu Karere ka Rubavu, wari ku gipimo cya 5.1.

Uyu mutingito kandi wasize imitutu myinshi mu mujyi wa Goma na Gisenyi, aho iva ku kirunga cya Nyiragongo ikinjira mu kiyaga cya Kivu nk’uko biboneka ku bayisura.

Ubwo muri Gicurasi 2021 ikirunga cya Nyiragongo cyarukaga, ibikoma byashize mu ndiba ariko muri Nzeri uwo mwaka byongera kugaruka.

Uko ibikoma byiyongera mu ndiba ya Nyiragongo niko hagenda haba impinduka, ndetse rimwe na rimwe zigaherekezwa n’imitingito ibifasha kujya mu myanya yabyo.

Dr Dushime avuga ko nabwo igikoma cyarimo kujya mu ndiba za Nyiragongo, ariko ikirunga kigiye kuruka kigaragaza ibimenyetso birimo; kwiyongera k’ubushyuhe buba buri ku kigero kiri hejuru ndetse inyamaswa zirahunga, hari ugupima imitutu yaho igikoma gisohokera, kandi hari ibikoresho bikoreshwa mu gukurikirana ikirunga harimo satelite no gupima imyuka isohoka mu kirunga, n’imitingito ya hato na hato igenda yiyongera mu nkengero z’ikirunga.

Asaba abantu gukomeza imirimo yabo kuko ikirunga ari umuturanyi uruka iyo igihe kigeze, kandi nyuma yo kuruka ubuzima burakomeza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka