Nyirabukara washatse afite imyaka 15 ubu akaba afite 90 arahanura ababyiruka

Umukecuru witwa Nyirabukara Feresita w’imyaka 90 wo mu kagari ka Ruhengeri mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze, arasaba urubyiruko kubyaza umusaruro amahirwe anyuranye rufite, arusaba kwirinda kwiyandarika.

Mukecuru Nyirabukara asaba ababyiruka kwirinda kwiyandarika
Mukecuru Nyirabukara asaba ababyiruka kwirinda kwiyandarika

Avuga ko ubuzima yakuriyemo butari bwiza nk’ubwo abona muri iki gihe, aho yakuze yambara ubusa, ngo yakuze akenyera agahu k’intama akagakinga ku mabere ahandi hose hagasigarira aho.

Avuga ko ntawe wasekaga undi kuko bose babaga ari uko bambaye, aho ngo uwabaga ageze mu bwangavu ariwe bashakiraga ako bakinga ku myanya y’ibanga.

Ngo bashakaga bakiri bato kandi bagafatirwa ibyemezo n’ababyeyi batitaye ku myaka umwana afite, icya ngombwa ngo kwari ukumvikana.

We ngo yashatse afite imyaka 15 aho yemeza ko yashakiwe umusore batigeze bamenyana, bagera n’igihe cyo kurushinga bataziranye.

Ati “Ndabyibuka nakuze nkenyera agahu k’intama ngakinga ku gice cyo hejuru ku mabere, ahandi twabaga twambaye ubusa. Njye nashatse mfite imyaka 15, muri icyo gihe umusore yarambagirizwaga na se, ni ababyeyi bafataga icyemezo ku bana babo, umubyeyi yabaga abyiruye agakobwa bakaza bakagatwara”.

Arongera ati “Ababyeyi nibo bampitiyemo umusore barankwa baramperekeza njya kurongorwa. Uwo musore namenye isura ye mu gitondo yaraye andongoye, ntabwo nari muzi, icyo gihe nashatse nambaye imyenda kuko igihe cy’impu cyari kirangiye imyenda yatangiye kuza”.

Nubwo ngo ubuzima bwari bubi mu bihe byabo, uwo mukecuru wabyaye abana babiri gusa, aremeza ko icyo gihe umuco wari uhari batinya gukora ikibi, ariko ngo muri iki gihe nubwo hari iterambere ngo umuco waratakaye.

Ati “Muri iki gihe urubyiruko rufite amahirwe, rurajya gushaka rukihitiramo, amashuri arahari bose bariga ariko ikibabaje ni irari ryarwo. Urasanga umukobwa adatinya gukora icyaha, ni na byo biri gutera ubwiyongere bw’inda zidateganyijwe”.

Avuga ko nubwo barambagirizwaga n’ababyeyi, ngo ingo zabo zabaga zikomeye zikarambana, ariko agatangazwa n’uburyo abasore n’inkumbi bateretana ubwabo bamara gushinga ingo zigasenyuka zitamaze kabiri.

Ati “Umuco wo wagiye kera warengeye muri iri terambere ririho ubu, numva bavuga ngo ni viziyo. Nubwo mu gihe cyacu twashakirwaga n’ababyeyi, ntabwo twatandukanaga twarabanaga tugasazana, ariko ubu muri visiyo biteye ubwoba, nta bantu bakirambana, birababaje urubyiruko rwisubireho”.

Arongera ati “Ababyiruka bagaruke ku muco birinde ingeso mbi, irari, birinde icyaha bagaruke ku muco kuko wagiye kera! None se kera wagahetse umwana nta mwitero ukagenda ukajya i Kigali? Oya bagaruke ku muco”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka