Nyinawurugo aranenga abagore bagitegereza byose ku bagabo - Ubuhamya

Nyinawurugo Rose, umwe mu bagore biteje imbere avuga ko agaya cyane bagenzi be birirwa bicaye, bategereje byose ku bagabo, kuko uwo muco wari uwakera kandi n’abawuhozemo bawuvuyemo basigaye bakora bagahuriza hamwe n’abagabo.

Nyinawurugo Rose avuga ko bitari bikwiye ko umugore ategereza byose ku mugabo
Nyinawurugo Rose avuga ko bitari bikwiye ko umugore ategereza byose ku mugabo

Nyinawurugo ni umunyamuryango wa Koperative Twitezimbere, ikorera mu Murenge wa Musheri, ikaba igizwe n’abagore bahoze ari abafutuzi.

We na bagenzi be ngo bajyaga muri Uganda bagakurayo bimwe mu bicuruzwa, bakabinyuza mu mugezi w’Umuyanja bakabizana mu Rwanda mu buryo bwa magendu.

Nyuma yo kwigishwa ububi bwabyo, bahisemo kubireka ahubwo bashinga Koperative y’Ubucuruzi bw’imyaka.

Ati “Rimwe na rimwe ibyo twaranguye hari ubwo twabyibwaga n’abo tubihaye kubitugereza mu Rwanda, ubundi ayakabaye inyungu tukayatangamo ruswa ku badufashe ngo baturekure, baratwigishije natwe turebye ibihombo duhoramo duhitamo kubivamo.”

Koperative yabo yaje kubyara uruganda rutunganya ifu ya kawunga ku nkunga batewe na Pro-Femmes Twese Hamwe, bitewe n’isoko bafite ngo bashobora gusya toni umunani ku kwezi, kuko bafite ibigo by’amashuri bine bagemurira.

Avuga ko kuba bakorera mu Gihugu imbere bafite umutekano kandi batangiye no kubona inyungu.

Ati “Turakorera imbere mu Gihugu, nta muntu ukuvugaho, utwawe ukoreye ni utwawe, ubu ndigurira inkweto, umwambaro nshaka, umugabo simubaza mituweli ahubwo ntakimenya ko inabaho, ku ishuri abana bariga umugabo iyo atayafite ndayatanga, mbese bimeze neza.”

Ubusanzwe akora ubucuruzi bw’imbuto. Avuga ko abagore benshi basigaye bitabira umurimo cyane, we akaba adatinya no kuvuga ko basigaye barusha abagabo gukora.

Yagize ati “Abagore barakataje cyane mu mirimo, tugenda mu ijoro kurangura ariko usanga imodoka yacu tugendamo uko ducuruza, iba irimo abagore gusa uretse shoferi w’umugabo. Mu isoko usanga mu bantu 100 baririmo harimo nk’abagabo batanu gusa. Jye mbona abagore barasumbye abagabo kure.”

N’ubwo bimeze gutyo ariko ngo hari abandi bagore birirwa bicaye bateze buri cyose ku bagabo. Aba ngo abanga urunuka kuko badindiza ingo zabo, dore ko ngo umuntu umwe atakora wenyine ngo urugo rutere imbere.

Ati “Hari abagore njya mbona bicaye bategereje ko umugabo azana, akicara ngo umugabo ntaraza ngo ampahire, jye abo ndanabatuka. Uko ni ukugora umugabo kuko niba bafite abana batanu, umugabo akwiye kubahahira buri munsi buri munsi undi yicaye?”

Akomeza agira ati “Jye nicaye iminsi ibiri umenya narwara, kuko kumusaba ntabwo byankundira, nanga gusaba umuntu akambwira ko ntabyo afite kandi ubireba ko abifite.”

Arasaba abagore bagenzi be guhaguruka bagakora bakava mu bya kera, kuko ngo n’ababibayemo babivuyemo nabo basigaye bakora.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka