Nyarutarama: Imodoka yarenze umukingo ariko nta wapfuye
Ikamyo yo mu bwoko bwa FUSO yari itwaye abantu batatu yakoze impanuka mu buryo butunguranye hafi ya sitasiyo ya lisansi iri Nyarutarama aho bakunze kwita kwa Ndengeye mu ma saa cyenda uyu munsi tariki 17/05/2012 ariko nta muntu wapfuye.
Iyi kamyo yaturukaga mu bice bya Gacuriro mu murenge wa Kinyinya yabuze feri maze igiye gukata irenga umuhanda imanuka hejuru y’umukingo igwa mu wundi muhanda uturuka UTEXRWA ugana Nyarutarama; nk’uko twabitangarijwe n’ababonye iyo mpanuka.

Desire Habineza, umunyeshuri wo mwishuri ryimyuga rya Muhazi (ETM) rihereye Kimironko ubwo yari ahagaze ategereje imodoka, ngo yagiye kumva yumva ibintu bituragurika inyuma ye. Yagize ati “nagiye kubona mbona imodoka ije iguruka nk’inyoni inyitura imbere mpita mbagira akaguru ingata”.
Nk’uko uyu mwana w’umuhungu yakomeje abivuga, iyi modoka yari itwaye abantu batatu, babiri bakomeretse cyane ku buryo bukabije, undi yakomeretse byoroheje kuko we yahise ava mu modoka ubwo yageraga hasi.

Iyi ibaye impanuka yangije umuhanda, rimwe mu matara yo ku muhanda, akabari, ndetse na transiformateur y’amashanyarazi byangiritse. Iyi mpanuka ni iya gatatu ibereye muri uriya muhanda muri iyi minsi. Imodoka yo mu bwoko bwa HIACE ndetse n’indi kamyo nazo ziherutse kuwukoreramo impanuka.

Caissy Christine Nakure
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Biratangaje!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!