Nyarutarama: Ikamyo igonze taxi batanu barakomereka bikabije

Ikamyo yo mu bwoko bwa Benz igonze itagisi yo mu bwoko bwa Toyota Hiace hafi saa moya z’uyu mugoroba ariko Imana ikinze ukuboko kuko nta muntu uhasize ubuzima uretse batanu bakomeretse cyane.

Iyi mpanuka ibereye aho umuhanda uva Nyarutarama ukatira ujya ku Kinyinya aho bakunda kwita mu kabuga. Bayizere Edmond, umushoferi wari utwaye iyo kamyo ifite plaque RAB 078 W yavuze ko yari avuye mu Gakinjiro ahetse imbaho, nuko ageze mu Kabuga aho bakunze kwita kwa Ndengeye imodoka ye ibura feri.

Abonye abuze uko abyifatamo yahisemo kuvuza amahoni ngo wenda ababishobora bakize amagara yabo ariko biba iby’ubusa kuko yahise akubita tagisi ifite plaque RAB 029 N yari ihagaze ku muhanda aho imodoka ziva cyangwa zerekeza Kinyinya zikunda guhagarara. zipakira cyangwa se zikuramo abagenzi.

Imaze gukubita iyo tagisi ikamyo yakomeje ihita irenga umuhanda nuko yiyubika munsi y’umuhanda mu byatsi bihari.

Iyo kamyo yakubise taxi irakomeza irenga umuhanda igwa mu byatsi.
Iyo kamyo yakubise taxi irakomeza irenga umuhanda igwa mu byatsi.

Ndayambaje Wellars wari utwaye itagisi yagonzwe we avuga ko atazi uko byagenze kuko yari ahagaze arimo gushyira abagenzi mu modoka, agiye kumva yumva ikintu gikubise imodoka yari arimo ababishoboye bakiza ubuzima bwabo, abandi barakomereka.

Umwe mu bagenzi bari bari muri iyo tagisi yavuze ko bagiye kumva bakumva ikintu kirabakubise batari bazi ibyo ari byo.

Yagize ati “Nagiye kumva numva ikintu kiradukubise njye mpita nguma aho nari nicaye, bamwe baransimbuka abandi baragwirirana ku buryo hari abo nabonye bakomeretse bikabije. Urebye ni Imana yaturinze kuko ubonye ukuntu intebe zavuyemo, imiryango y’imodoka ikavaho ntiwakumva ko abari barimo babayeho”.

Ikamyo yari ipakiye imbaho ibura feri.
Ikamyo yari ipakiye imbaho ibura feri.

Umushoferi w’iyo kamyo we avuga ko imodoka ye itajyaga igira icyo kibazo kandi ko yari amaze n’iminsi avuye gukoresha controle technique. Akomeza avuga ko ari ibyashatse kuba kuko ngo atanihutaga cyane dore ko yari anahetse imbaho zuzuye imodoka.

Impanuka ikiba, abashinzwe umutekano bahise bahasesekara, abakomeretse bajyanwa kwa muganga, iperereza ku byateye iyo mpanuka naryo rihita itangira.

Anne Marie Niwemwiza

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Imana ibarinde

Cwa yanditse ku itariki ya: 24-05-2012  →  Musubize

Ariko buriya hariya hantu nta mukoba naho uhari uca feri amakamyo nk’i Butare mu Rwabuye hahora hagwa amakamyo bakunze kwita ku mukobwa, wasanga yarabonye hariya ari mu cyaro none akaba yarahinduye iseta akiyizira mu mbyeyi tu, ntawamenya! ejobundi nta minsi ibiri irashira kdi habereye indi mpanuka y’ikamyo nayo yacitse feri igahitana akabali, kwa Ndengeye Imana niharengere naho ubundi ntibizoroha tu.

Dorahonibereye yanditse ku itariki ya: 19-05-2012  →  Musubize

Mbakundira ko mutugezaho inkuru zigishyushye ndetse n’ amashusho yazo! Anne Marie mukomereze aho!!

yanditse ku itariki ya: 19-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka