Nyaruguru: Uwinjizaga mu Rwanda insinga zitemewe yatawe muri yombi

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Ugushyingo 2021, abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya abanyereza imisoro bafashe uwitwa Niyomugabo Jean Claude w’imyaka 18, afatanwa ibizingo 58 by’insinga z’amashanyarazi zitwa Senegal zitemewe mu Rwanda, azivanye mu Burundi, akaba yafatiwe mu Karere ka Nyaruguru, Umurenge wa Nyagisozi, Akagari ka Mwoya.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Theobald Kanamugire yavuze ko Niyomugabo yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage, afatwa afite ziriya nsinga zitemewe zitwa Senegal.

Yagize ati “Abapolisi bakorera mu Ntara y’Amajyepfo bashinzwe kurwanya abanyereza imisoro bari basanganywe amakuru ko Niyomugabo abantu bo mu Burundi bamuzanira insinga bagahurira aho ibihugu byacu bigabanira hitwa ku Iviro bakamuha izo nsinga. Iyo bamaraga kuzimuha yategaga imodoka akazishyira undi muntu uba mu Karere ka Huye, uwo na we akazishyira uba mu Karere ka Muhanga, uyu akazazigeza ku mucuruzi uba i Kigali”.

Niyomugabo amaze gufatwa yemeye ko yari asanzwe yinjiza ziriya nsinga mu Rwanda, avuga ko iyo yabaga amaze kuzigeza i Huye yahembwaga amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 20.

Yagize ati “Izi nsinga nzihabwa n’Abarundi, iyo maze kuzibona ntega imodoka nkazijyanira umuntu uba mu Karere ka Huye na we akazazigeza ku muntu uba mu Karere ka Muhanga. Uyu ni we wahitaga azijyana mu Mujyi wa Kigali. Uyu uba mu Karere ka Huye ni we wampembaga iyo namaraga kumugezaho izo nsinga, mu masezerano yacu harimo ko nimfatwa zitaramugeraho cyangwa hakagira ukundi bigenda nzihombera”.

SP Kanamugire yongeye kwibutsa abantu ko ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge cyagaragaje ko ziriya nsinga zitwa Senegal zitujuje ubuziranenge ndetse ko zitemewe gucuruzwa no gukoreshwa mu Rwanda.

Yagize ati “Ziriya nsinga inzego zibishinzwe zazikoreye isuzuma zisanga zitujuje ubuziranenge hafatwa icyemezo ko zitagomba gucuruzwa no gukoreshwa mu Rwanda. Abaturage tubakangurira kwirinda kuzigura mu rwego rwo kwirinda impanuka z’inkongi zaturuka kuri izo nsinga. Kuzimenya biroroshye kuko zanditseho ijambo Senegal kandi n’igiciro cyazo ni gito cyane ugereranije n’izindi zijuje ubuziranenge”.

Yashimiye abaturage batanze amakuru Niyomugabo agafatwa, asaba n’abandi kujya bihutira gutanga amakuru igihe babonye izo nsinga n’uwo bazibonanjye.

Insinga zahise zijyanwa mu bubiko bw’ikigo gishinzwe imisoro n’amahoro (RRA) ishami rya Nyaruguru, ni mu gihe Niyomugabo arimo gukuriranwa mu mategeko nk’uko byatangajwe ku rubuga Internet rwa Polisi y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nimuce inki izamba nawe yashakishaga imimibereho

jerome kaboss yanditse ku itariki ya: 9-11-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka