Nyaruguru: Urubyiruko rwiyemeje kurwanya ubushomeri muri bagenzi babo

Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko nyuma yo kumenya ko umurimo ari ingenzi mu gutegura ahazaza heza, biyemeje gukangurira bagenzi babo gukura amaboko mu mifuka bagakora.

Ibi babitangaje ubwo basozaga amahugurwa bari bamazemo iminsi bahugurwa n’umushinga witwa Akazi Kanoze Access, bafatanyije na Plan International, bakaba barahise bashinga ibimina byo kwizigamira ndetse bamwe bakaba barahise batangira imirimo iciriritse.

Uru rubyiruko ruvuga ko gutinyuka ugashaka icyo ukora uhereye ku mafaranga make bisaba kubihugurirwa kugira ngo ufungure amaso ubashe kubona amahirwe agukikije, kuko iyo wageze ku murimo utandukana n’ingeso mbi nk’ubusambanyi no kunywa ibiyobyabwenge.

Umwe muri bo witwa Mukundiyineza Florence yagize ati “mbere yo guhugurwa nahoraga nteze amaboko ariko ndadoda nkabasha gukora ku ifaranga, ndakangurira n’urundi rubyiruko gufungura amaso bakabyaza umusaruro amahirwe twahawe”.

Donatien Hazitayezu ni umuhuzabikorwa wa SDPAY muri Akazi Kanoze Access. Avuga ko mu bana 1200 bamaze guhugurwa mu turere dutatu, nibura 500 batangiye gukora ibikorwa bibyara inyungu ndetse hafi ya bose bakaba baratangiye kujya mu matsinda yo kwizigamira no kugurizanya, akaba yemeza ko ari ikimenyetso ko bagiye kubyaza umusaruro amahugurwa babonye.

Yagize ati “hafi ya bose bamaze kubona ko bafite amahirwe n’imbaraga zo gukora, abenshi bamaze kwinjira mu matsinda yo kwizigamira, ubu batangiye udushinga duciriritse ndetse kandi nibatangira kuzamuka tuzanabahuza n’amabanki, mwumvise ko n’akarere na ko kazashyiramo amafaranga”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yavuze ko uru rubyiruko rugiye kuba umusemburo kuri bagenzi babo mu gushaka icyo bakora kandi bakakinoza, bakava mu bidahesha agaciro nk’ibiyobyabwenge n’ibindi bishuko bitandukanye.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yasabye urwo rubyiruko kwita ku biruteza imbere, kandi ko ubuyobozi buzabashyigikira
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Murwanashyaka Emmanuel, yasabye urwo rubyiruko kwita ku biruteza imbere, kandi ko ubuyobozi buzabashyigikira

Yagize ati “kuba muri uru rubyiruko harimo abarangije kaminuza, ayisumbuye, n’abandi ni ikimenyetso ko urubyiruko twahagurukiye kwiteza imbere mu ngeri zitandukanye, ni umusemburo rero ku bandi, nibabyaze amahirwe igihugu cyabahaye natwe tuzakora ibishoboka byose ngo batere imbere”.

Uru rubyiruko ruhugurwa mu buryo bwo kwihangira umurimo, kwiha intego no kuzigeraho, bagahugurwa uburyo bwo kwizigama no guteganyiriza ejo hazaza, bamwe bakajyanwa mu mashuri y’ubumenyingiro ndetse bakanahabwa n’ibikoresho kugira ngo babone intangiriro.

Busingye Antony uyobora Akazi Kanoze Access yaganirije urwo rubyiruko
Busingye Antony uyobora Akazi Kanoze Access yaganirije urwo rubyiruko
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka