Nyaruguru: Urubyiruko rw’abakorerabushake rwagabiye inka uwamugariye ku rugamba
Urubyiruko rw’abakorerabushake rwo mu Karere ka Nyaruguru, rwizihije umunsi wo Kwibohora rugabira inka uwamugariye ku rugamba.
Uru rubyiruko ruvuga ko rwiyemeje kwegeranya amafaranga yo kugura inka rwashyikirije Emmanuel Gatera w’i Kibeho, mu birori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru bwifatanyijemo n’abatuye mu Kagari ka Rukore mu Murenge wa Muganza.
Urubyiruko rw’abakorerabushake ruvuga ko rwiyemeje guha inka uwari Ingabo y’u Rwanda, mu gihe cyo kubohora Igihugu ubu wanamugaye, mu rwego rwo gushima Inkotanyi muri rusange, ari na zo bakuyeho umuco w’ubukorerabushake.
Elie Ntakirutimana, umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake mu Murenge wa Nyagisozi yagize ati “Ubundi ntiwabona icyo wahemba Inkotanyi, bitewe n’ubwitange bakoranye. Na bo bari abakorerabushake, ndetse n’umutima w’ubukorerabushake ni bo twawukuyeho.”
Yunzemo ati “Ni yo mpamvu tuvuga ngo ku munsi wo kwibohora reka dushakishe ubushobozi bwo koroza inka uwamugariye ku rugamba.”
Alexie Uwitonze uhagarariye urubyiruko rw’abakorerabushake mu Karere ka Nyaruguru, na we yagize ati “Bamugaye bari kubohora Abanyarwanda muri rusange. Ntabwo baharaniraga inyungu zabo bwite. Bo batekereje kure, batekereza kuri buri Munyarwanda, uwo bazi n’uwo batazi.”
Gatera wahawe inka, ubu yamugaye amaguru yombi, ku buryo agenda yifashishije imbago. Yashimye umutima mwiza w’urubyiruko, anarusaba kutadohoka mu gutahiriza umugozi umwe nk’uko babigaragaje.
Yagize ati “Ndababwira nti bazakomeze gusenyera umugozi umwe, ntihazagire ubabibamo amacakubiri ngo bamwemerere.”
Iki gikorwa cy’urubyiruko rw’abakorerabushake kandi cyashimwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru agira ati “Kiriya ni igikorwa cy’indashyikirwa. Urabona ko batekereza kure, kandi bifuza kubaka u Rwanda rudadiye, rutajegajega, rudaheza.”
Mu Karere ka Nyaruguru hari urubyiruko rw’abakorerabushake rugera ku bihumbi 32 na 814. Nta kazi rugira, ariko ntibyarubujije kwegeranya ubushobozi bwo kugura inka, ngo babishobojwe n’ababyeyi babo.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|