Nyaruguru: Umwana w’imyaka 12 yishe mushiki we anakomeretsa murumuna we

Umwana w’imyaka 12 y’amavuko ukomoka mu murenge wa Munini, akarere ka Nyaruguru, mu mpera z’icyumweru gishize, yishe mushiki we anakomeretsa murumuna we w’imyaka ine y’amavuko ku buryo bukomeye bazize kumwima ibyo kurya.

Theophile Muhimpundu yakubise isuka mushiki we w’imyaka 10 y’amavuko ahita yitaba imana, anakomeretsa bikomeye murumuna we w’imyaka ine y’amavuko.

Umurambo wa nyakwigendera n’uwo mwana wakomeretse babajyanye ku kigo nderabuzima cya Munini, nyiri ugukora icyaha ahita atabwa muri yombi, akaba afungiye kuri sitasiyo ya Munini, akarere ka Nyaruguru; nk’uko Polisi y’Igihugu ibitangaza.

Claudine Musabyimana, umubyeyi wa Muhimpundu avuga ko umuhungu we yaretse ishuri mu minsi ishize nta mpamvu kandi akaba yaguye mu kantu kubera ibikorwa bya kinyamaswa by’umwana we.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, Theos Badege, avuga ko bibabaje kubona umwana w’imyaka 12 y’amavuko akora amahano nk’ayo. Yasabye ko abana barindwa ibyaha nk’ibyo kandi ababyeyi bakaganiriza abana babo bakamenya ibintu bishobora gutera impfu z’itunguranye.
Yahamagariye ababyeyi gutanga urugero rwiza ku bana babategurira ejo hazaza.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yewe isi igeze kure mwokabyara mwe!

Ukuri yanditse ku itariki ya: 16-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka