Nyaruguru: Umuzungu yafunze urugomero rw’amashanyarazi rwa ADENYA none bayobewe uko babyifatamo
Ubuyobozi bw’Umuryango uharanira Iterambere ry’Abatuye Nyabimata (Association pour le development de Nyabimata, ADENYA) mu Karere ka Nyaruguru, buratangaza ko hari umuzungu waturutse mu gihugu cy’Ubudage ngo witwa Ingo Kochendörfer Giersemehl akabafungira urugomero rw’amashanyarazi akoresheje imibare y’ibanga (Code) batazi, maze ngo akaburirwa irengero.
Urwo rugomero ngo rwari rwubatswe mu mushinga witwa ENNY (Energy Nyaruguru LTD), ADENYA ihuriyeho na sosiyete yo mu Budage yitwa CARERA.

Uyu muzungu ngo yahagaritse imashini z’uru rugomero yibereye iwabo, akavuga ko ngo abantu ENNY yatumye kubagurira imashini hari amafaranga batishyuye, maze ngo agahitamo guhagarika izo mashini kugirango ENNY ibanze imwishyure.
Umuyobozi wa ADENYA, Nkuriyimana Gabriel, avuga ko uyu muryango wari watekereje kubaka uru rugomero kugira ngo ukemure ikibazo cy’amashanyarazi muri aka karere, nyamara ngo ibyo bifuje ntibabigezeho.
Ngo mu y’igihe bavuga ko ari gito, umuntu ngo yaje gufunga ayo mashanyarazi avuga ko abadage ADENYA yatumye kugura imashini hari amafaranga batamwishyuye.
Amateka y’ideni INGO avuga ko ENNY imufitiye
Nkuriyimana avuga ko nyuma yo gushingwa kwa sosiete ENNY LTD, umunyamigabane CARERA, yahawe inshingano zo gushaka ibikoresho nkenerwa mu Budage kuko ari ho afite icyicaro.
ENNY yemera ko hanafungurwa konti izajya inyuzwaho amafaranga azagura ibyo bikoresho, kimwe n’andi mafaranga CARERA yari kuba yashatse nk’uko yari yabyijeje abandi banyamigabane.

Mugushaka ahazagurwa ibikoresho, CARERA ngo yamenyesheje abagize ENNY ko nyuma y’inyigo ya nyuma y’umushinga, basanze hazagurwa imashini za “turbines” 2 aho kuba imwe nk’uko byari biteganijwe mu nyigo ya mbere.
Kubera ko amafaranga ENNY ngo yari yizeye yari ayo kuzagura turbine imwe gusa, CARERA ngo yabwiye ENNY ko uwo bahaye isoko ryo gukora turbine ya mbere, yemeye kuzakora n’iya 2, akazayikopa ENNY, ikazishyura yatangiye kuyibyaza umusaruro (amashanyarazi).
Ibyo rero ngo byatumye ENNY yemera ko yagura izo mashini zombi, kuko zatumaga yongera n’umusaruro w’amashanyarazi zizatanga.
Nkuriyimana agira ati "Nyamara ariko uko imyaka yagiye ihita, ibintu byagiye bihinduka, CARERA ikerekana ko hakenewe amafaranga yo kugura ibyo bikoresho, arenze kure ayateganywaga mbere . Bigera aho ndetse, ifashe umugambi wo kuguza ama euros 300.000, ngo ikunde irangize neza imirimo y’ubwubatsi, inavuga ko turbines zombi zamaze kwishyurwa”.
Uko urugomero rwaje gufungwa
Ubuyobozi bwa ADENYA buvuga ko mu mpera z’umwaka wa 2011 ari bwo ibyo bikoresho byaje, bikajyanwa aho bigenewe, ndetse bikanatangira kugeragezwa,nyuma bitangira kubyara umusaruro w’amashanyarazi muri Gicurasi 2012. Gusa ibi na byo ngo ntibyamaze kabiri.

Ngo muri Nyakanga 2014 baje kubonye integuza yiyerekana kuri tableau ya turbine ko badafite uburenganzira bwo gukoresha izo mashini (no licence….).
Nkuriyimana agira ati "Tubajije uwatugurishije turbines (INGO/Kochendörfer), atubwira ko ari we wabikoze agira ngo atwibutse kumwishura umwenda tumurimo wa turbune ya 2 tutishyuye, ungana na 240.000 euros. Atubwira ko aduhaye ibyumweru 2, twaba tutamwishyuye, agafunga imashini burundu."
Akomeza agira "Twamwandikiye tumusaba ngo adusobanurire iby’uwo mwenda kuko twari tuzi ko twishyuye kera, na we atubwira ko CARERA yari iduhagarariye ikaba ari yo iwuzi. Twandikira CARERA ngo idusobanurire uko byagenze, ariko na yo ntiyadusubiza.”
ADEANYA ivuga ko nyuma yo guhura n’izo ngorane ngo bitabaje ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, ndetse na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, ubu ngo bakaba bategereje ubufasha buzaturuka muri izi nzego.

Umuyobozi w’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi REG mu Karere ka Nyamagabe ari na ho uru rugomero rwabarizwaga Nyaruguru igifatanye na Nyamagabe, Emmanuel Mudacumura, avuga ko iki kibazo bakimenye, ariko ko icyo kigo ntaho gihuriye n’ibibazo byo mu bigo byigenga.
Gusa, ngo amashanyarazi yatangwaga n’uru rugomero yakoreshwaga n’abaturage hanyuma REG yo ikishyura ayo mashanyarazi, akavuga ko bishoboka koko ko ADENYA yaba hari amafaranga yasigayemo uwo muzungu ari na yo mpamvu yaba yarasigaranye uburyo bwo kubasha guhagarika urugomero ari iwabo, kugira ngo igihe habayeho kutishyura nk’uko biri mumasezerano abe yahagarika urugomero.
Agira ati "Birashoboka ko haba hari amafaranga bamusigayemo ariko twe ntitubyivangamo, kuko amasezerano yacu ni uko baduha amashanyarazi tukayaha abaturage hanyuma tukabishyura. Iby’amadeni baba barimo ntibitureba”.
Umuyobozi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ushinzwe Ingufu, Nyamvumba Robert , avuga ko iyi minisiteri na yo yamenye iby’iki kibazo ariko ngo igasanga itabyivangamo kuko ari amasezerano yakozwe hagati y’abantu bose bigenga.
Ngo iyi minisiteri ikaba irimo kugerageza guhuza impande zose zirebwa n’iki kibazo hanyuma ngo ikagerageza kuzumvikanisha.
Yagize ati “Ni ibintu biri ’private’ kuko ntiwambwira ukuntu umuntu yaguze ama mashini yarangiza ntamenye niba yarishyuye cyangwa atarishyuye, kugeza ubwo urugomero rutangiye gutanga amashanyarazi. Ahubwo natwe turi gushaka uburyo twabahuza n’uwo bavuga ko batumye hanyuma batubwire ukuri kw’impamo kugira ngo tubafashe gukemura icyo kibazo”.
Ku ruhande rwa Polisi y’Igihugu, ADENYA ivuga ko na yo yayigejeje icyo kibazo, Umuvugizi wa Polisi, CSpt Twahirwa Celestin, avuga ko nta kibazo cyabo azi, ariko akavuga ko niba hari n’aho bakigejeje ngo ibyo bitaba biri mu nshingano za polisi ko ahubwo ngo byabarizwa muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kuko ngo ukekwa atari mu gihugu.
Cyakora ariko, kubera ko MININFRA yemeza ko irimo gushakisha impande zirebwa ni iki kibazo ngo ishobore kuzihuza ntiwahise tuvugana na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga kuko bigaragara ko hari izindi zengo zikigerageza kugishakira umuti.
Uru rugomero rwa ADENYA rwafunzwe rwatangaga amashanyarazi angana na 500 KW.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Uko babashatse bakabizera bakabatuma ibyuma,bakanabatuma kubishyurira bari bizewe.Ubu baburiye he?uburyo bakoresheje bahuzwa na bizness bongere babukoreshe babagereho basobare.nizere ko amasezerano ahari na za transactions bancaire impapuro zabigaragaza.International Police irahari no murwanda irahari kandi irakora neza.ibi bihombo bizabazwa nde?uwishe amasezerano mumpande zasinyanye ninde?yaryozwa indishyi nukuvuga igihombo n’inyungu ruriya ruhande rurengana rwaba rwaravukijwe mugihe rwakabaye rukora.Hababaje abagenerwa bikorwa
ariko se leta yakwishyuhe ? Ayo mugaciro nibura tukamenya icyo amaze?
Mukire ariko mube abaswa. Mbega ngo arabarya we? Uyu muzungu ni hatari. Muhebe ubwo nyine mwaguze imwe ivamo ibiciro bya zombie arangije aberaka umugi. Ngizo ingaruka zo kwizera ba rutuku mutazi niyo batuye
None se GABRIEL, CARERA yarababwiye ngo yarishyuye maze ntiyazana pièces yishyuriyeho ngo muzicomptabiliser. Ubwo se mwabyemejwe ni iki? None se abantu bafatanije company, umwe asaba inguzanyo akayihabwa undi atamusinyiye?
Gusa numva ariya mafaranga ari menshi, mwakwisunga ambassade y’UDAGE MU RWANDA, bariya ba CARERA bagashakishwa kuko ni abantu bazwi ndakeka, nkurikije uko nababonaga. Maze bagahigwa na INTERPOOL, bakazanwa mu RWANDA bagasobanura amanyanga babakoreye. Ubundi kandi mutange neza ikirego cyanyu muri POLISI.
MBEGA ABAZUNGU?