Nyaruguru: Rwinyana Express yanze kugabanya ibiciro by’ingendo

Nyuma y’aho ikigo ngenzuramikorere cy’imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) gitangarije ibiciro bishya by’ingendo, sosiyete itwara abagenzi mu Turere twa Huye-Nyaruguru na Huye-Gisagara yo ntiyigeze ihindura ibiciro by’ingendo.

Amabwiriza mashya ya RURA avuga ko urugendo ruva mu mujyi w’Akarere ka Huye rujya mu Karere ka Nyaruguru unyuze mu muhanda Huye–Kibeho- Ndago rwishyurwa amafaranga 850 aho kuba amafaranga 1000 nk’uko byahoze mbere.

Nyamara ariko na n’ubu muri sosiyete Rwinyana Express igiciro kiracyari amafaranga 1000 ndetse bikanagaragarira ku matike baha abagenzi.

Umubyeyi ukorera mu Karere ka Nyaruguru uvuga ko buri gitondo atega imodoka yo muri sosiyete ya Rwinyana Express, avuga ko kuva amabwiriza mashya ya RURA yajyaho nta na rimwe arishyura igiciro cyagenwe na RURA, akibaza niba sosiyete ya Rwinyana yaba iri hejuru y’amategeko ya RURA.

Agira ati “Inshuro zose nkoreye i Nyaruguru nta na rimwe ndishyura ngo bangarurire, kandi RURA yarashyizeho ibiciro. Dushaka kumenya niba Rwinyana iri hejuru y’amategeko ya RURA, cyangwa se niba nayo igomba kuyakurikiza”.

Imwe mu modoka za Rwinyana Express Ltd zikorera mu Muhanda Huye-Nyaruguru.
Imwe mu modoka za Rwinyana Express Ltd zikorera mu Muhanda Huye-Nyaruguru.

Undi musore nawe waganiriye na Kigali Today, avuga ko Rwinyana yanga kubahiriza ibiciro bya RURA ku bushake kuko ngo usanga hari igihe umugenzi bamwaka amafaranga ariko ntibamuhe itike igaragaza ko yishyuye ndetse n’umubare w’amafaranga yishyuye. Kuri we ngo yumva RURA yajya igera no mu giturage ikagenzura ishyirwa mu bikorwa by’ibyemezo iba yafashe.

Ati “Ikibazo twe tugira ntituzi niba RURA ijya igera no mu byaro ngo irebe imikorere y’abashoferi, kuko ubundi twarapfuye, iyo ufashe umuhanda wa Nyaruguru-Kibeho na Ndago wibaza niba iyo RURA idahari cyangwa se niba izo sosiyete zitwara abantu ntabazikuriye, kuko birarenze. Kugira ngo umuntu yishyure ntahabwe itike, kandi sosiyete izwi n’amategeko kandi itanga n’imisoro, birakabije rwose”.

N’ubwo ariko aba bagenzi binubira ko Rwinyana yanze kubahiriza icyemezo cya RURA, umuyobozi wa sosiyete Rwinyana Express, Alphonse Nkurunziza, ku murongo wa Telefone igendanwa yatangarije Kigali Today ko bagabanyije, ariko ngo bakagabanya bakurikije uko urugendo rungana.

Gusa Nkurunziza avuga ko hari abashoferi banga kubahiriza ibyo biciro nkana ariko ko ngo umugenzi uhuye n’icyo kibazo agomba guhita abimenyesha ubuyobozi bwa sosiyete, uwo mushoferi agahanwa.

Ati “Twaragabanyije kuko twagiye dukuraho amafaranga 50 ku giciro cyari gisanzwe. Ahitwa i Munege mbere yari amafaranga 900, ubu ni 850, i Kibeho yari 1000 ubu ni 950, i Ndago yari 1200 ubu ni 1000, naho ku Minini yari 1500, ubu ni 1450. Ukurikije uko urugendo rumeze, tugenda tugabanya dukurikije imiterere y’akarere. Abo bantu badasubizwa ibiceri bagomba kubivuga umushoferi wanze kubasubiza akaba ariwe ubibazwa”.

Nyamara ariko n’ubwo uyu muyobozi agaragaza uko bagiye bagabanya ibiciro uku ntabwo ariko ikigo RURA cyo kibigena kuko kivuga ko kuva i Huye ujya Nyaruguru ari amafaranga 850, gusa ntikigaragaze neza aho ayo mafaranga agarukira mu Karere ka Nyaruguru.

Ikindi kandi ni uko ubusanzwe aha hose umuyobozi wa Rwinyana Express agaragaza ko bagabanyije ibiciro, n’ubusanzwe hajyaga hagenderwa amafaranga 1000, waba uviramo mu nzira cyangwa se ugera ahitwa i Ndago, itandukaniro rikaba ku mugenzi ukomeza akagera ku Munini, kuko we yajyaga acibwa amafaranga 1500.

Umuyobozi mukuru wa RURA, Major Patrick Nyirishema, ku murongo wa telefone yavuze ko iki kigo kigiye kohereza abagenzuzi bacyo muri aka gace, abatarubahirije ibyo biciro bakaba babihanirwa.

Yagize ati “Twebwe icyo tureba cya mbere ni ukuvuga ngo niba twaravuze ko kuva aha kugera aha ari amafaranga aya n’aya, nibyo duha agaciro. Niba rero abaturage batangiye kwijujuta, ubwo tugiye kuhohereza abakozi bacu muri ako gace, bagenzure barebe. Turabikurikirana rwose ubwo tubimenye”.

Ikibazo cyo kutubahiriza ibiciro bishya bya RURA kandi ntikivugwa gusa ku muhanda Huye-Kibeho - Ndago, kuko n’imodoka zikorera ku muhanda Huye–Kanyaru nazo zitagabanuye ibiciro nyamara kandi amabwiriza ya RURA abitegeka.

Charles RUZINDANA

Ibitekerezo   ( 4 )

kigali-karongi rwose barabyubahirije kabsa twabanenga ikindi!!!!!!!!!!!!!!!!1

marshall yanditse ku itariki ya: 22-01-2015  →  Musubize

na kigali ni uko mumihanda y’icyaro: NyAbugogo -Bweramvura RURA YAVUZE KO ARI 300 ariko ntana rimwe yemewe ni 500 bagumishijeho.Twahamagaye RURA TWARARUSHYE

baby yanditse ku itariki ya: 22-01-2015  →  Musubize

iki kibazo kiri hose, no ku muhanda kigali Nyagatare ni uko ni n’igiceri bavanyeho rura rwose nigenzura amategako yubahirizwe kuri bose.

Jabo pierre yanditse ku itariki ya: 22-01-2015  →  Musubize

barabeshya cyane kuko nanjye njyayo buri gihe kandi ibiceri barabigarura.ahubwo

alan yanditse ku itariki ya: 22-01-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka