Nyaruguru: RRA yafashije ingo 260 guca ukubiri n’agatadowa
Inkunga iturutse mu bakozi b’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) bakusanyije inkunga baha imiryango 260 yo mu Karere ka Nyaruguru, amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Izi ngufu z’imirasire y’izuba zahawe abaturage mu Mirenge ya Mata na Kibeho, biganjemo abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kalisa Jean Marie Vianney yahawe izo ngufu zikomoka ku mirasire y’izuba, yavuze ko bishimiye guca ukubiri n’icuraburindi.
Yagize ati “Twacanaga agatadowa bikaturushya, abana ntibige neza ariko ubu abana babona uko basubiramo amasomo imuhira”.
Mugenzi we, Kwizera Jean de Dieu avuga ko iyi mirasire y’izuba yatumye nabo basirimuka. Ati “Ubu natwe dukanda ku rukuta amatara akaka, twabaye abasirimu duca ukubiri no gucana za buji zajyaga ziteza inkongi”.
Uhagarariye Ibuka mu Karere ka Nyaruguru Muhizi Bertin, avuga ko iki gikorwa cyakozwe na RRA ari ingenzi, nyuma y’uko icyiciro cya mbere cy’iyo nkunga cyaje mu gihe bari bakiri mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ati: “Twabonye ko hari abatuzirikana”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza, yishimiye inkunga y’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba abakozi n’Ikigo cy’Imisoro n’amahoro bageneye iyo miryango.
At “Kuri ubu babasha gucomeka za telephone ndetse bakumva radio bakamenya amakuru ava hirya no hino, bakava mu bwigunge”.
Buri mwaka RRA igena ibikorwa bigamije kwifatanya n’Abanyarwanda ibatera inkunga. Iki gikorwa cy’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba cyabanje kuganirwaho n’inzego zirimo Ibuka n’Akarere basanga gikenewe kugira ngo kivane bariya baturage mu icuraburindi.
Madame Dorocelle Mukashyaka ni Komiseri wungirije ushinzwe Abasora, avuga ko iki kiba kiri mu bikorwa byo kwegera sosiyete no kuyigaragariza ko babari hafi.
Iki ni igikorwa cyo gufasha kije mu gihe RRA ifatanije n’urugaga rw’abikorera, bari kwizihiza ku nshuro ya 16 Umunsi ngarukamwaka wahariwe gushimira Abasora. Kwizihiza uyu munsi bije bihurirana n’isabukuru y’imyaka 20 imaze ishinzwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|