Nyaruguru: Padiri Jean Claude Buhanga yitabye Imana azize impanuka

Padiri mukuru wa Paruwasi gatolika ya Cyahinda, Jean Claude Buhanga, yitabye Imana mu masaa tanu zo kuri uyu wa 5 Kanama 2021, azize impanuka y’imodoka.

Iyo mpanuka yabereye ahitwa i Ndago mu Karere ka Nyaruguru, hafi y’isoko, aho abakunze kugenda muri ako karere bazi ku izina rya ‘Community Center’.

Padiri Jean Claude Buhanga witabye Imana
Padiri Jean Claude Buhanga witabye Imana

Padiri Buhanga yaturukaga i Cyahinda yerekeza i Kibeho, kandi mu modoka yari kumwe na Faratiri Thacien Niyonsaba.

Imodoka barimo yagwiriwe n’ikamyo y’Abashinwa barimo gushyira kaburimbo mu muhanda Huye-Nyaruguru, yari yikoreye umucanga, ni uko Padiri Buhanga ahita yitaba Imana, ariko Faratiri Niyonsaba we yari agihumeka, maze ajyanwa ku bitaro bya Munini.

Umwe mu babonye iby’iyo mpanuka yavuze ko ikamyo ijya kugwira iyo mogoka yaturutse hakurya yirukanka cyane ndetse ivuza amahoni menshi, ni uko yikubita ku nkengero za kaburimbo (Bordure) z’umukono wayo, maze iragaruka igwira imodoka yarimo Padiri na Faratiri, yari mu mukono wayo.

Mu itangazo Umwepiskopi wa Diyosezi ya Butare, Nyiricyubahiro Philippe Rukamba yashyize ahagaragara, yemeje amakuru y’urupfu rw’uwo mupadiri, anayamenyesha umuryango we, inshuti n’abavandimwe. Iryo tangazo rinavuga ko igihe cyo kumushyingura kizamenyeshwa nyuma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Twebwe abakirisitu bacyahinda tukwifurijekugira iruhukoridashira

Nzambazimana yanditse ku itariki ya: 26-01-2022  →  Musubize

Oui. C’est une mort qui fait réflechir. Nous devons apprendre à conduire en pensant à la vie des autres. Que notre cher abbé prie pour ceux qui restent.

Angiolina yanditse ku itariki ya: 21-08-2021  →  Musubize

Izi camions made in china zizamara abantu...zibura feri kandi ari nshya zo gatsindwa. Ibya macye we

Luc yanditse ku itariki ya: 5-08-2021  →  Musubize

Uyu mupadiri aratubabaje cyane.Tekereza kugwirwa n’ikamyo yuzuye itaka.Uwo bali kumwe nawe yamugaye burundu,urebye uko imodoka barimo yabaye.Tujye duhora twiteguye urupfu.Twe kwibera gusa mu gushaka iby’isi,ahubwo akazi kacu tugafatanye no gushaka Imana,kugirango ku munsi w’imperuka izatuzure iduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo nkuko Yezu yavuze muli Yohana 6:40.Iyo dupfuye ntabwo tuba twitabye Imana nkuko benshi bavuga.Siko bible ivuga.Roho idapfa kandi ikomeza gutekereza iyo dupfuye,yahimbwe n’umugereki utaremeraga Imana dusenga witwaga Socrates.Nta kindi gice gitekereza uretse Ubwonko bubora iyo dupfuye.

rutebuka yanditse ku itariki ya: 5-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka