Nyaruguru: Ntibifashisha ishwagara mu buhinzi kubera ubushobozi bucye

I Kibeho mu Karere ka Nyaruguru, hari abahinzi bavuga ko batifashisha ishwagara nk’inyongeramusaruro kubera ikibazo cy’ubushobozi, n’ubwo basigaye bayigura kuri Nkunganire.

Abahinga ku giti cyabo, imusozi, ni bo bavuga ko batajya bifashisha ishwagara, n’ubwo hari abo babona bayifashisha, bakeza cyane. Ibi kandi ngo biterwa n’ubukene.

Uwitwa Annonciata Nyirarwasa agira ati “Ishwagara izanwa na Tubura. Yifashishwa n’abishoboye. Ubundi duhingira ku bishingwe, wagira ubushobozi ukagura akavaruganda. Ishwagara yo igurwa na bakeya, kubera ubushobozi.”

Mugenzi we na we ati “Njyewe sinigeze nita ku byo kwifashisha ishwagara, nkoresha ibishingwe. Ntabwo neza neza uko mbifuza, ariko nta kundi nabigira.”
Abafashamyumvire mu by’ubuhinzi na bo bavuga ko bashishikariza abantu kwifashisha ishwagara, ikibazo kikaba ubushobozi.

Uwitwa Vestine Kamugwera ati “Tubura irayizana, ariko ubushobozi bw’abahinzi ntibubabashisha guhita babona amafaranga yo kuyitumiza, bityo ugasanga barahinga nta bikenewe mu butaka byose kugira ngo babashe kweza.”

Icyakora hari abavuga ko basigaye bahinga icyayi, kandi ko amafaranga bagenda bagikuramo bazayifashisha mu kongera umusaruro w’ibihingwa ngandurarugo bifashisha n’ishwagara.

Nyirarwasa ati “Kubera ko ninjiye mu mushinga wa SCON, nkaba narahinze icyayi kandi ndi kugenda mbona agafaranga, ibyo gukoresha ishwagara ndaza kubyinjiramo.

Kamugwera anavuga ko abahinzi baza kujya bifashisha ishwagara ku bw’amatsinda ya Twigire Muhinzi bagenda bibumbiramo.

Ati “Ku bw’ubukangurambaga bwa RAB, abahinzi barimo baragenda bajya mu matsinda ya Twigiremuhinzi. Ayo matinda barimo barema ni yo bagenda bacishamo uburyo bwo kugira ngo bisuganye babone uburyo bayitumiza. Birimo biragenda biza.”

Vestine Kamugwera anasobanura ko ubundi ishwagara abahinzi bazanirwa, bakayishyura kuri nkunganire, ngo ari iy’ubwoko bubiri : isa n’ibitaka ndetse n’iy’umweru yatunganyirijwe mu ruganda.

Icyakora, abahinzi ngo bahitamo gukoresha isa n’ibitaka kuko yo imara imyaka ibiri mu butaka, naho iy’umweru ikamaramo umwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka