Nyaruguru: Komite Nyobozi iriho ni yo ibashije kurangiza manda
Komite nyobozi imaze imyaka 5 iyoboye Akarere ka Nyaruguru irishimira ko ari yo ibashije kurangiza manda muri aka karere.
Iyi komite nyobozi iyobowe n’umuyobozi w’Akarere Habitegeko Francois, Umuyobozi w’Aarere wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Fabien Niyitegeka, umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage Angelique Nireberaho ndetse n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere Egide Kayitasire.

Umuyobozi w’akarere Habitegeko Francois avuga ko muri iyi myaka itanu bamaze bayoboye aka karere bageze kuri byinshi, byanatumye bakomeza kukayobora imyaka 5 yose bakaba bayirangije.
Ati:”Turi mu bantu bayoboye imyaka myinshi aka karere, ibyo twakoze byatumye ubuyobozi bubasha kugera ku nshingano, ntanabiciye ku ruhande ni twe tubashije kurangiza manda”.
Mu byo uyu muyobozi ashimira komite nyobozi bafatanyije kuyobora aka karere harimo kuba umubare w’abaturage bavuye munsi y’umurongo w’ubukene warazamutse.
Ati:”Ikintu cyanshimishije ni ukujya mu kigo cy’ibarurishamibare bakakwereka ngo hari umuturage wo muri Nyaruguru wavuye mu bukene. Icyo kiranshimisha kuko si ibintu byikoze”.
Habitegeko kandi yongeraho ko muri iyi myaka 5 abaturage ba Nyaruguru bazamuye imyumvire bigaragara.
Avuga ko bagitangira kuyobora bacibwaga integer no kubwirwa ko abaturage ba Nyaruguru bananiranye, batumva ariko ubu ngo bakaba baragaragaje ko atari byo.
Ati:”Abaturage bacu bazamuye imyumvire. Mu ntangiriro abantubaravugaga ngo abantu b’I Nyaruguru ntibumva,ngo ntabatera imbere,… ariko berekanye ko byose bishoboka”.
Mu ivugurura ry’ubuyobozi mu mwaka wa 2006 hajyaho uturere turiho ubu, akarere ka Nyaruguru kayobowe na komite nyobozi zinyuranye, gusa izi zose ntizabashije kurangiza manda y’imyaka 5 zabaga zatorewe, uretse iyi komite nyobozi yatowe mu mwaka wa 2011 ikaba izasoza manda yayo tariki ya 15 Mutarama 2016.
Mu mwaka wa 2006 aka karere kayobowe na Olive Uwamariya wari umuyobozi wako, yungirijwe na Felix Mutagoma wari ushinzwe ubukungu ndetse na Nyirahabimana Beatha wari ushinzwe imibereho, gusa aba bose nta warengeje muri 2008, basimburwa na Sibomana Felix wayoboraga Akarere, yungirijwe na Ntirushwa Christophe ndetse na Mukamana Bernadette.
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndashimira Akarere ka Nyaruguru k’ubufatanye n’abaturage Bose nagize Akarere mu gukorera hamwe mukwiteza imbere .
Kabisa Nyaruguru iri mu turere twateye imbere mu buryo bugaragara, apana iterambere ry’amagambo n’amaraporo abeshya.
Muzasubireho kabisa Nyaruguru izagera kure. Ukurikije amateka yayo kera, ukareba ubu ntiwabura gushima.
On ne change pas l’equipe qui gagne!!!!
Felicitation mwageze ku intego nziza