Nyaruguru: Imvura yasenyeye imiryango 10 n’ikigo cy’ishuri (Ivuguruye)

Imvura ivanze n’umuyaga yaguye mu Karere ka Nyaruguru mu ijoro rishyira uyu wa 23 Ugushingo, yasenyeye abaturage 10, isenya n’inyubako z’ishuri mu Murenge wa Ngera.

Aho iyi mvura n’umuyaga byibasiye cyane ni mu Kagari ka Nyamirama.

Batabonye ubufasha bwihuse, amwe muri aya mazu yasenyuka burundu.
Batabonye ubufasha bwihuse, amwe muri aya mazu yasenyuka burundu.

Mu baturage basenyewe, harimo imiryango 4 y’Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya, ndetse n’indi miryango 6 y’abaturage bari bahasanzwe.

Iyi mvura kandi yasenye ibyumba by’amashuri bibiri ku Rwunge rw’Amashuri rwa Liba ruherereye muri aka kagari ka Nyamirama, isenya inzu abanyeshuri bakoreramo ubushakashatsi (laboratoire) inasenya icyumba cy’abarimu (Salle de professeurs). Yanasenye ndetse igikoni cyo ku icumbi rya mwarimu riri kuri iri shuri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngera, Simon Ndayiragije, yavuze ko aba baturage bakimara guhura n’ibi biza, bahise bacumbikirwa mu baturanyi babo ba hafi, abandi biganjemo abaturage birukanwe muri Tanzaniya bakaba bacumbikiwe ku kigo cy’amashuri cya Liba.

Uyu muyobozi kandi yavuze ko ubuyobozi bugiye gusura iyi miryango, kugira ngo harebwe ibyangiritse, ubundi bashakirwe ubufasha bwihuse.

Ku kijyanye no gusana amazu yangiritse, uyu muyobozi avuga ko amazu atangiritse cyane ari buhite asubizwaho ibisenge, naho ngo aho bidashoboka bagategura imiganda yo gusana amazu yangiritse.

Uretse aya mazu yangiritse mu Murenge wa Ngera, iyi mvura yanangije imyaka y’abaturage mu Murenge wa Muganza.

Dore mu mafoto uko bimwe byangiritse:

Kuri iyi nzu, igisenge cyavuyeho cyose.
Kuri iyi nzu, igisenge cyavuyeho cyose.
Imvura yari nyinshi mu buryo bugaragara kandi ivanze n'umuyaga.
Imvura yari nyinshi mu buryo bugaragara kandi ivanze n’umuyaga.
Aha uko hangiritse
Aha uko hangiritse
Amashuri na yo yangiritse
Amashuri na yo yangiritse
Amazu yangiritse ibisenge bikaguruka
Amazu yangiritse ibisenge bikaguruka

Charles Ruzindana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka