Nyaruguru: Imiryango ine y’abirukanwe muri Tanzaniya yashyikirijwe amazu

Mu rwego rwo gutangiza ukwezi kw’imiyoborere myiza, kuri uyu wa 23/09/2014, akarere ka Nyaruguru kashyikirije amazu ane imiryango ine y’Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya bazatura mu murenge wa Ngera.

Aya mazu afite ubwiherero n’ibikoni biyaherekeza yubatswe ku miganda y’abaturage bunganiwe n’ingengo y’imari y’akarere ka Nyaruguru hatangwa amabati, imisumari na sima.

Abamurikiwe ayo mazu bayishimiye, bavuga ko iki ari ikimenyetso cy’imiyoborere myiza mu Rwanda utapfa kubona ahandi nk’uko Biruta Georges umwe mu bahawe inzu abivuga.

Ati “twabanje gucumbikirwa, turagaburirwa ntitwagira ibibazo. None n’ubu kugeza aka kanya turavurwa dufite Mitiweri nta kibazo, none duhawe n’amazu yacu. Iyi ni imiyoborere myiza, ku bwacu nta handi wabona iyi miyoborere kandi Abanyarwanda bose baraduashije”.

Umwe mu Banyarwanda birukanwe muri Tanzaniya imbere y'inzu yahawe n'akarere ka Nyaruguru.
Umwe mu Banyarwanda birukanwe muri Tanzaniya imbere y’inzu yahawe n’akarere ka Nyaruguru.

Uretse no kubaha amacumbi, imiryango y’abaturanyi bo mu kagari ka Murama, ndetse n’ikigo cy’amashuri cya Riba baremeye iyo miryango uko ari ine, bayishyikiriza inkunga igizwe n’ibiribwa n’imyambaro bazifashisha mu gihe bagiharanira kwigira.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’intara y’amajyepfo, Izabiriza Jeanne, avuga ko muri uku kwezi kw’imiyoborere myiza ari uburyo bwo guhura kw’abaturage n’abayobozi bakaganira kugira ngo barebe ibyo bagezeho, banarebe ibyanozwa kurushaho hagamijwe iterambere.

Ati: “muri kuno kwezi rero tuzajya twicarana, turebe ibibazo bihari, turebe ibisubizo, turebe ibikorwa by’iterambere kugirango twese twiteze imbere mu gihugu cyacu kandi tube bandebereho, cyangwa baze banyigireho”.

Abirukanwe muri Tanzaniya bahawe impanu bagenewe n'abaturage.
Abirukanwe muri Tanzaniya bahawe impanu bagenewe n’abaturage.

Mu kwezi kw’imiyoborere myiza hazakakemurwa ibibazo by’abaturage, aho abayobozi bazajya basanga abaturage aho batuye, bakumva ibibazo byabo bakanabishakira umuti.

Hazanakurikiranwa imikoreshereze y’amafaranga ya Leta mu bigo by’amashuri n’ibigo nderabuzima, ariko n’abaturage bakangurirwe gahunda bashinzwe gushyira mu bikorwa.

Mu karere ka Nyaruguru muri rusange hubatswe amazu 21 azashyikirizwa imiryango 21 y’Abanyarwanda birukanwe muri Tanzaniya, iyi miryango ikaba igizwe n’abantu 53.

Charles Ruzindana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka