Nyaruguru: Icyumweru cy’umujyanama n’umufatanyabikorwa cyabafashije kwiyumva mu bibakorerwa

Abatuye mu Karere ka Nyaruguru bavuga ko nyuma y’icyumweru bagendererwa n’abajyanama n’abafatanyabikorwa mu Mirenge iwabo, barushijeho kwiyumva mu mihigo no mu bibakorerwa.

Abafatanyabikorwa bagiye baboneyeho gushikiriza inkunga abaturage bamwe na bamwe
Abafatanyabikorwa bagiye baboneyeho gushikiriza inkunga abaturage bamwe na bamwe

Babivuga nyuma y’uko kuva ku itariki ya 22 kugeza ku ya 24 Gicurasi 2023, abajyanama n’abafatanyabikorwa bagiye bagera ku bikorwa bimwe na bimwe byagezweho mu Mirenge iwabo, bakagira n’igihe cyo guhurira hamwe bagaragarizwa serivisi bagezwaho n’abafatanyabikorwa banyuranye, na bo bagafata umwanya wo kugaragaza bimwe mu byo bakora mu mihigo babinyujije mu ndirimbo n’imbyino.

Tharcisse Karanganwa wo mu Murenge wa Rusenge ati “Iki cyumweru cyaduhaye gususuruka, turanabyishimira. Twafashe igihe cyo kwiyibutsa ibyiza twagezeho ku bufatanye n’abafatanyabikorwa banyuranye. N’utabyitagaho ngo abirebe, yamaze kumenya ko hariho icyumweru cy’abafatanyabikorwa ndetse n’abajyanama bacu.”

Penine Habanimfura na we ati “Nk’uku dusigaye dukorera ku mihigo, iyo abajyanama barushijeho kutwegera badukangurira ibintu bigatuma turushaho kumenya ibyo tugomba gukora.”

Abasenyewe n'ibiza bagenewe inkunga
Abasenyewe n’ibiza bagenewe inkunga

Hari n’abavuga ko icyumweru cy’umujyanama n’umufatanyabikorwa cyabafashije kumenya bamwe mu bayobozi babo batari bazi. Uwitwa Cecilia Mukanama w’i Kivu ati “Hari n’abayobozi ntari nzi, ariko narabamenye. Na njyanama y’Akarere narayibonye”.

Abajyanama n’abafatanyabikorwa bavuga ko ibyo bari bagamije bategura iki cyumweru cy’umujyanama n’umufatanyabikorwa, bagenda babigeraho.

Veneranda Ingabire, Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Nyaruguru ati “Muri iki cyumweru tuba dushaka kureba ibikorwa bitandukanye byagezweho, tureba aho byakuye abaturage ndetse n’aho byabagejeje, tukanareba niba abaturage barabigizemo uruhare. Navuga ko intego yacyo yagezweho.”

Yunganirwa na Pasitoro Anicet Kabalisa, umuyobozi w’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Karere ka Nyaruguru ugira ati “Iki cyumweru ni ngarukamwaka. Twifuzaga ko umuturage agira ibye ibikorwa bimukorerwa. Kandi mwabonye ko byagezweho kuko abaturage bagenda basobanura ibyo bakorerwa. Byabaye ibyabo. Uwo ni umusaruro ugaragara.”

Akomeza asobanura ko n’abafatanyabikorwa bagenda banoza ibyo bakora, kandi ngo byagaragariye mu kuba bariyemeje kubigaragariza abaturage mu imurika bateguye.

Ati “Ikindi, habayeho no kwigiranaho kuko abantu bagenda barebanaho bakurikije ibyo babonanye abandi. N’Inama njyanama hamwe n’abafatanyabikorwa bagaragaje kunga ubumwe mu gufasha umuturage bose bakorera.”

Icyumweru cy’umujyanama n’umufatanyabikorwa mu Karere ka Nyaruguru, cyaranzwe no gusura ibikorwa bimwe na bimwe mu Mirenge yose uko ari 14 igize aka Karere, nyuma yaho hakabaho amamurikabikorwa y’abafatanyabikorwa.

Ibihangano byahize ibindi byarahembwe
Ibihangano byahize ibindi byarahembwe

N’amatorero hamwe n’abantu ku giti cyabo barushije abandi mu guhanga indirimbo n’imivugo ijyanye n’insanganyamatsiko yagendeweho muri iki cyumweru igira iti “Gira uruhare mu bigukorerwa, usigasire ibyagezweho”, bagiye bahabwa umwanya wo kugaragaza ibihangano byabo, hanyuma bakanahembwa.

Amatorero yagiye agaragaza ibyo yagezeho
Amatorero yagiye agaragaza ibyo yagezeho
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka