Nyaruguru: IBUKA yatanze inka, mituweli n’ubundi bufasha ku barokotse Jenoside

Mu rwego rwo kurushaho kwegera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umuryango IBUKA watanze inka na mituweli, unatanga ubufasha ku barokotse Jenoside bafite ibibazo by’ihungabana mu Karere ka Nyaruguru.

I Nyaruguru mu Murenge wa Ngera, Ibuka yahatanze inka eshanu
I Nyaruguru mu Murenge wa Ngera, Ibuka yahatanze inka eshanu

Ibi bikorwa abahagarariye IBUKA ku rwego rw’Igihugu hamwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Ibihugu, babikoreye mu Murenge wa Ngera mu Karere ka Nyaruguru, ku wa 29 Werurwe 2025.

Babikoze nyuma y’itabaro ryo kwimura imibiri isaga 250 yari iruhukiye mu nzibutso ebyiri, ziri mu Tugari twa Nyamirama na Nyanza mu Murenge wa Ngera, izashyingurwa mu rwibutso rwa Jenoside rw’i Nyumba mu Murenge wa Gishamvu mu Karere ka Huye, mu rwego rwo guhuza inzibutso.

Ni nyuma kandi yo gutangiza imirimo yo kubakira Innocent Havugimana ufite imyaka 55 warokotse Jenoside, utuye mu Murenge wa Ngera, wari usanzwe utuye mu nzu ishaje cyane, ku buryo byabaye ngombwa ko yubakirwa bundi bushya.

Inka zatazwe ni eshanu zagenewe abarokotse Jenoside b’abakene, naho mituweli ni sheki y’amafaranga Miliyoni yagenewe abantu 333.

Abarokotse Jenoside bafite ibibazo by’ihungabana na bo bafashijwe mu buryo bw’ibiganiro, kandi abasaga ijana biyambaje abatangaga iyo serivisi.

Dr Philbert Gakwenzire, umuyobozi wa IBUKA mu Rwanda, yavuze ko ibyo bakoreye mu Karere ka Nyaruguru, bazanabikora hirya no hino mu gihugu mu gihe cy’iminsi 100 yo kwibuka, ku buryo muri uyu mwaka bazatanga inka 500 na mituweli ku barokotse Jenoside ibihumbi 10.

Hazabaho kandi kwegera no gutanga ubufasha ku barokotse Jenoside bagize ibibazo by’ihungabana (counseling) haherewe ku 2016 babaruwe, ndetse no gusura Abarokotse Jenoside mu ngo hakarebwa ibibazo by’imibereho myiza n’iterambere bafite, mu rwego rwo kubakura mu bwigunge no kubafasha kugana ubuzima bwiza n’Iterambere.

Akarere ka Nyaruguru kahawe sheki ya miliyoni yo kuzishyurira mituweli abantu 333
Akarere ka Nyaruguru kahawe sheki ya miliyoni yo kuzishyurira mituweli abantu 333

Dr Gakwenzire yunzemo ati "Hazabaho no kubakira ubushobozi urubyiruko 100 rwarokotse Jenoside. Ibi byose bikubiye muri gahunda "Survivors in the Community, Intango y’ubudaheranwa".

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Ibihugu, Dr Patrice Mugenzi, yasabye abantu bose kuba hafi y’abarokotse Jenoside, cyane cyane muri ibi bihe Abanyarwanda bitegura kwinjira mu bihe bikomeye byo kwibuka.

Yagize ati “Tubabe hafi kugira ngo tubafashe kwinjira mu bihe bikomeye byo kwibuka, bakomeye.”

Yaboneyeho gusaba abafatanyabikorwa batandukanye kwifatanya na IBUKA, mu bikorwa byo kwita ku mibereho myiza y’abarokotse Jenoside, anagaya ibikorwa byo guhohotera abarokotse Jenoside byagiye bigaragara hirya no hino mu gihugu harimo no kubavutsa ubuzima. Yasabye ko buri wese yazana uruhare rwe mu kwiyubakira ubumwe.

Abarokotse Jenoside bashimye IBUKA na Leta y’u Rwanda, badahwema kubatekerezaho

Uwitwa Agnès Mukarusanga yashimye cyane igikorwa cyo kuganiriza abakunze guhungabana agira ati “Biba bikenewe cyane cyane mu gihe cyo kwibuka kuko hari abo usanga bahungabana, bakamererwa nabi, ugasanga barijimye, nta kurya cyangwa kunywa, hatangira ibiganiro bakagwa muri koma.”

I Ngera kandi hatangijwe igikorwa cyo kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye
I Ngera kandi hatangijwe igikorwa cyo kubakira uwarokotse Jenoside utishoboye

Ariko kandi nanone ngo kuganirizwa ntibihagije kubera ko hari abo usanga bafite ibibazo byinshi, ari na byo ahanini bibabera intandaro yo guhungabana.

Muri ibyo bibazo ngo harimo nko kunanirwa kwivuza ku bitaro bikuru kubera kubura amatike, kunanirwa guhinga ku bw’ingaruka za Jenoside, ukananirwa no kwicira inshuro, bityo umuntu agaheranwa na ya ndwara ndetse n’agahinda.

Ati “Ariko iyo ufite ubufasha mu kibazo ufite biragufasha ukoroherwa. Uba wumva uri kumwe n’abantu.”

Minisitiri Mugenzi mu kubakira umuturage
Minisitiri Mugenzi mu kubakira umuturage
I Ngera umuganda wasimbuwe n'itabaro ryo kwimura imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
I Ngera umuganda wasimbuwe n’itabaro ryo kwimura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka