Nyaruguru: Hakenewe asaga Miliyari ebyiri zo kubakira abatishoboye

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Dr Emmanuel Murwanashyaka, avuga ko hakenewe amafaranga asaga Miliyari ebyiri kugira ngo babashe kubakira abatishoboye 755 bafite, mu Karere ayobora.

Umuganda wo kubakira abatishoboye witezweho ibisubizo
Umuganda wo kubakira abatishoboye witezweho ibisubizo

Yabigaragarije abafatanyabikorwa bakorana, banatangiye kugaragaza uruhare rwabo mu cyumweru cy’ubujyanama n’ubufatanyabikorwa, bagize guhera ku itariki ya 17 kugeza ku ya 20 Kamena 2025.

Ubundi, uyu muyobozi avuga ko muri Nyaruguru hari ingo 755 zikeneye gufashwa kubona aho kuba. Muri zo harimo 74 z’abatagira aho kuba, 633 z’ababa mu nzu zimeze nka nyakatsi, 16 z’abatuye mu manegeka na 32 z’abasenyewe n’ibiza.

Uyu muyobozi agira ati “Icyumweru cy’ubujyanama n’ubufatanyabikorwa cyari gifite insanganyamatsiko ivuga ngo ‘Ubufatanye mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage ndetse no kubakura mu bukene’. Ni yo mpamvu mu gitondo twakoraga umuganda wo kubakira abatishoboye, mu gihe mbere icyumweru cy’ubujyamana n’ubufatanyabikorwa cyari icyo gutaha ibikorwa.”

Muri icyo cyumweru kandi hegeranyijwe amabati 1067, imifuka 330 ya sima, inzugi 40 n’amadirishya 80 ndetse n’amafaranga Miliyoni eshanu yo kuzagura andi mabati kimwe n’amadirishya n’inzugi, byo kubakira bamwe muri abo 755. Hatanzwe kandi amafaranga ya mituweli ku baturage 944, matela 26 n’imikeka 90.

Abaturage bashishikariye gufasha bagenzi babo kubona aho kuba
Abaturage bashishikariye gufasha bagenzi babo kubona aho kuba

Mu rwego rwo gufasha abakene kubwikuramo kandi, abafatanyabikorwa batanze ingurube 277, inka eshanu ndetse na Miliyoni eshatu n’ibihumbi 50 byo gutangiza imishinga yo kwikura mu bukene.

Abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyaruguru kandi, biyemeje ko mu ngengo y’imari y’umwaka utaha wa 2025-2026, bazakomeza kugenda batanga amafaranga yo gufasha mu gikorwa cyo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, kabone n’ubwo bitaba bijyanye n’ibyo basanzwe bafashamo.

Faustin Kanani uhagarariye umuryango IPFJ ubusanzwe ukora ibijyanye no kubungabunga ibidukikije, ufasha abaturage kubona ingemwe z’ibiti by’imbuto n’iz’ibivangwa n’imyaka, agira ati “Muri iyi minsi twatanze sima, ariko mu ngengo y’imari itaha tuzagira uruhare mu kugura amabati azifashishwa mu kubakira abatishoboye.”

Mu kubakira abatishoboye hanabumwbe amatafari
Mu kubakira abatishoboye hanabumwbe amatafari
Mu cyumweru cy'umujyanama n'umufatanyabikorwa hatanzwe ibikoresho byo kubakira abatishoboye
Mu cyumweru cy’umujyanama n’umufatanyabikorwa hatanzwe ibikoresho byo kubakira abatishoboye
Abaturage banahawe ingurube
Abaturage banahawe ingurube

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka