Nyaruguru: Hagiye gushyirwaho ihuriro ry’abagore bafite akazi
Inama y’Igihgu y’Abagore (CNF) mu Karere ka Nyaruguru iratangaza ko hagiye gutangizwa ihuriro (Forum) ry’abagore bafite akazi mu nzego zinyuranye.
Iri huriro ngo rigamije gufasha abagore bafite akazi guhurira hamwe bakaganira ku zindi nshingano baba bafite ndetse bakanagirana inama y’uburyo bakwita ku ngo zabo.

Nyirabahinyuza Mediatrice, Umujyanama mu Nama Njyanama y’Akarere ka Nyaruguru akaba n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Amashuri Abanza cya Gahotora mu Murenge wa Ruheru, avuga ko iri huriro rizafasha abagore bafite akazi guhuriza hamwe ibitekerezo bagamije gushaka uko biteza imbere.
Agira ati "Nk’abadamu b’abakozi hari igihe twirirwa mu nshingano z’akazi gusa, ugasanga hari izindi nshingano twirengagije kandi zitureba. Uyu ni umwanya rero wo kujya tubasha kunguranaho ibitekerezo”.
Akomeza agira ati:” Nidukora iri huriro bizaduha imbaraga zo kugera no ku bandi batari mu ihuriro ndetse n’abatagira akazi hanyuma tukabaganiriza ku cyabateza imbere, ku cyateza umugore wo muri Nyaruguru imbere”.
Aba bagore kandi bavuga ko iri huriro ritagamije guheza abagore batize n’abize ariko batarabona akazi, kuko na bo ngo mu bikorwa by’ihuriro bazajya batekerezwaho buri munsi.
Vestine Nyiraminani, utuye mu Murenge wa Ruheru akaba umwarimu mu mashuri abanza, we ngo yiteze ko iri huriro rizafasha abagore bafite akazi kujya bahura bakaganira ku bibazo byabo ariko kandi bakanashakira hamwe uko byakemuka.
Agira ati "Twamenyana tukajya tubwirana amakuru, buri wese akavuga ibibazo ahura na byo bityo tunanashakira umuti hamwe”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo ,Munyantwari Alphonse, ashimira aba bagore batekereje gushyiraho iri huriro, kuko ngo bishobora kuba inzira nziza yo gufasha umuryango Nyarwanda guhinduka.
Guverineri Munyantwari asaba kandi abo bagore kwigirira icyizere kugira ngo intego zabo zigamije guhindura umuryango Nyarwanda bajye babasha kuzisobanurira abandi badategwa.
Yagize ati "Ntabwo waba umuntu ugomba guhindura abandi bantu utabasha kubajya imbere ngo ubasobanurire, utabajya imbere ngo ubashe kuvuga. Ni ukuvuga ngo ibyo mugomba kubasobanurira mukwiye kubanza namwe mukabisobanukirwa ubwanyu”.
Ku ikubitiro iri huriro rizaba rigizwe n’abagore bayobora mu nzego zinyuranye, abagore bahagarariye abandi kuva ku mudugudu kugeza ku karere , abarimukazi , abaganga n’abaforomokazi ndetse na bamutima w’urugo ari bo bagore bavuye mu itorero mu byiciro byabo byose uko ari 3, ndetse n’abandi bafite ibyo bahagarariye bose.
Charles RUZINDANA
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
IKIGITEKEREZO KIZIYIGIHE
IMBARAGA ZITERAMBERE MUMURYANGO NYARWANDA N,ABAGORE.
Ni byiza ko abantu bishyirahamwe bagahuza ibitekerezo kugirango bashobore gutera imbere
iri huriro rizaba riziye igihe maze abagore baganire ku cyazamura igihugu muri rusange bahereye mu ngo zabo