Nyaruguru: Habonetse umurambo w’umugabo bikekwa ko yishwe

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 11 Ukuboza 2024, mu Murenge wa Mata, Akagari ka Ruramba, Umudugudu wa Ruramba mu Karere ka Nyaruguru, habonetse umurambo w’umugabo w’imyaka 52 bikekwa ko yaba yishwe.

Habonetse umurambo w'umugabo bikekwa ko yishwe
Habonetse umurambo w’umugabo bikekwa ko yishwe

Umurambo w’uwo mugabo ngo wasanzwe muri metero nk’umunani uvuye ku muhanda nyabagendwa, ndetse ubu ukaba wajyanywe ku bitaro bya Munini, nk’uko bivugwa n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye.

Iperereza ku rupfu rw’uwo mugabo ubu riri gukorwa, ndetse abantu icyenda bakekwa bakaba bamaze gufatwa aho bari kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibeho.

SP Habiyaremye yavuze ko Polisi yihanganisha umuryango wa nyakwigendera ariko anaburira abatekereza kwica agira ati "Turaburira kandi utekereza wese kuvutsa undi ubuzima kubireka kuko uwabigerageza wese, aho yatekereza kwihisha hose agomba gufatwa agashyikirizwa amategeko."

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka