Nyaruguru: DASSO barasaba koroherezwa kugera ku makuru y’umutekano

Bamwe mu bagize urwego rwunganira ubuyobozi bw’akarere mu gucunga umutekano, DASSO, mu Karere ka Nyaruguru, baratangaza ko kugera ku makuru y’umutekano bitaborohera, kuko ngo nta buryo bw’inyoroshyangendo bwataganyijwe, ndetse ngo bakaba batanabasha guhamagara umuturage ngo abagezeho amakuru kubera kutagira amafaranga muri terefoni zabo.

Bavuga ko akenshi bamenya ahari ikibazo cy’umutekano muke ariko ngo bashaka kujya kubikurikirana bakagorwa no kuhagera kuko ngo baba nta binyabiziga bafite byo kubafasha ndetse ngo bakaba nta n’ubushobozi bwo gutega baba bafite.

DASSO bavuga ko kugera ku makuru y'umutekano kubera ibikoresho bike n'ubushobozi buke.
DASSO bavuga ko kugera ku makuru y’umutekano kubera ibikoresho bike n’ubushobozi buke.

Ndahimana Paterne, ukuriye DASSO mu murenge wa Mata, agira ati “Rwose nk’ubu kugirango uzagende n’amaguru ujya mu tugari hirya no hino biratugora, ndetse rimwe na rimwe ugasanga ntitunagiyeyo bigakurizamo ibibazo byinshi by’umutekano muke”.

Nteziyaremye Ruti Paterne na we ukuriye DASSO mu Murenge wa Rusenge, yongeraho ko nubwo bahawe uburyo bwo kuvugana n’inzego z’umutekano kuri terefoni nta mafaranga agenda, ngo babangamirwa no kubura uko bahamagara umuturage mu gihe bamushakaho amakuru y’umutekano, kuko ngo nta mafaranga baba bafite muri terephone zabo.

Ati ”Ikindi kitubangamiye ni uburyo nk’umuturage akubipa ashaka kukumenyesha ahabaye ikibazo cy’umutekano muke ukabura uko umuhamagara kubera ko nta mafaranga aba ari muri terefoni”.

Kuri ibi bibazo ngo haniyongeraho icy’ibikoresho bike cyane cyane imyambaro, kuko ubu ngo abakozi b’uru rwego bagira umwambaro umwe rukumbi, bakaba ari wo bambara buri munsi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Habitegeko Francois, avuga ko ibi bibazo byumvikana ariko akavuga ikibazo cy’imyambaro y’akazi cyo ngo kiri hafi gukemuka ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.

Naho ikibazo cy’inyoroshyangendo ndetse n’uburyo bwo gushakisha amakuru hakoreshejwe terefoni, uyu muyobozi avuga ko bazareba mu bushobozi bw’akarere ku bufatanye n’imirenge bakareba icyakorwa kugira ngo uru rwego rworoherezwe mu kazi.

Agira ati ”Tugiye kubishakira umuti cyane cyane duhereye kuri icyo cyo guhamagara kuko kirihutirwa. Naho icy’inyoroshyangendo cyo tuzavugana n’imirenge ku buryo igihe agiye kujya mu giturage ahantu kure yafashwa kuhagera”.

Ubuyobozi bw’akarere kandi buvuga ko kuba ibi bibazo bikigaragara ngo biterwa n’uko umubare w’aba DASSO ari muto, ku buryo ubu ngo bagarukira ku rwego rw’umurenge kandi naho ugasanga hari 3 mu murenge wose.

Bukavuga ko hakurikijwe ubushobozi bw’akarere uyu mubare uzongerwa bakagera no kurwego rw’akagari, bityo ngo ibi bibazo bikagabanuka.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

akarere karebe uko kabafasha maze batange umusaruro nyawo umutekano ugerweho mu karere

Ngangare yanditse ku itariki ya: 17-06-2015  →  Musubize

ariko DASSO ni ishingiro ry’ umutekano mu Rwanda igihe bakora neza umutekano warushaho kuba mwiza cyane

mugabe yanditse ku itariki ya: 16-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka