Nyaruguru: Croix-Rouge y’u Rwanda yatangije umushinga wo kugabanya ubukene mu baturage
Croix Rouge y’u Rwanda yatangije umushinga ugamije gufasha abatishoboye kuva mu bukene cyane cyane bikemurira bimwe mu bibazo bibangamira iterambere ryabo.
Ntakirutimana Emmanuel, Umuyobozi w’Ishami ryo Gufasha no Guteza imbere za Progaramu muri Croix Rouge y’u Rwanda , ngo mu gihe cy’imyaka itatu abaturage bo mu Karere ka Nyaruguru mu Mirenge ya Nyagisozi, Cyahinda na Busanze batishoboye bazafashwa mu bintu bitandukanye.

Ku ikubitiro abaturage batangiye gufashwa mu guhindura imyumvire bifashishije abakorerabushake bakora ubukangurambaga urugo ku rundi, cyangwa bakifashisha uburyo bwa sinema.
Ubukangurambaga bukorwa, harimo gukangurira abaturage kugira isuku birinda indwara ziterwa n’isuku nke, kuboneza imirire bakangurirwa guhinga imboga no gutegura indyo yuzuye.
Ngo bazanbakangurira kandu ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije, kuboneza urubyaro, n’ibindi.
Ntakirutimana abivuga ko hari ibindi bikorwa bikomeye umushinga uzibandaho birimo gufasha abatishoboye kwibumbira mu makoperative bagatozwa kwizigamira nyuma bakazunganirwa baterwa inkunga mu mishinga bazaba bihitiyemo.
Ngo hazanasanwa imiyoboro y’amazi, bubakire abatishoboye ubwiherero, banabahe amatungo magufi n’amaremare.

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 17 Gashyantare 2015 abakorerebushake bakaba bahawe ibikoresho bizabafasha kugera ku nshingano z’ubukangurambaga mu midugudu bashinzwe.
Mu bikoresho bahawe bifite agaciro ka miliyoni 7, bigizwe n’imyambaro, amagare, moto, ibikoresho byifashishwa mu gupima imikurire y’abana uburebure n’ibiro, ibikoresho byo kwifashisha mu gihe cy’umuganda, n’ibindi.
Mahirwe Jeanne, umwe mu bakorerabushake bashinzwe ubukangurambaga, avuga ko ibikoresho yahawe bigiye gutuma arushaho kunoza akazi yari yaratangiye.
Avuga ko bimworoheye kujya azenguruka umudugudu wose kuko ahawe igare rimufasha. Ngo yizeye ko ijana ku ijana azagera ku ntego yo kuzamura imibereho y’abaturage batishoboye bo mu mudugudu ashinzwe.
Umushinga nk’uyu Croix Rouge y’u Rwanda iwutangiye nyuma y’isesengura ry’ibibazo ku batishoboye ariko yifashishije n’abayobozi b’inzego z’ibanze b’aho umushinga izakorera.
Ernest Karinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
dushimire aba bakorerabushake kuko bari kunganira Leta muri byinshi bijyanye no kuzamura imibereho myiza y’abaturage. ibi batangije i Nyaruguru bikorwe nahandi ubufasha bwabo birakenwe ngo bunganire Leta kandi nayo ntako iba itagize