Nyaruguru: Bifuza ko uruganda rwabo rutunganya kawunga rwakongera gukora

Abanyamuryango ba Koperative Jyamberemuhinzi yo mu Karere ka Nyaruguru, ntibishimiye kuba uruganda batijwe n’Akarere ngo rujye rubatunganyiriza umusaruro w’ibigori rumaze amezi arindwi rudakora, bakifuza ko ibibura byakwihutishwa kuboneka rukongera gukora.

Uruganda rwa Jyamberemuhinzi rumaze amezi 7 rudakora
Uruganda rwa Jyamberemuhinzi rumaze amezi 7 rudakora

Jean Claude Bizumuremyi uyobora iyi koperative, avuga ko uru ruganda rwahawe akarere, na ko kakarubaha nka Koperative ijya ihinga ibigori ngo barubyaze umusaruro, bamaze kwemeranywa ko ibizapfa mu ruganda bazabikoresha, Akarere na ko kakabamenyera ibijyanye n’amashanyarazi.

Ni no muri urwo rwego bategereje ko kagura icyuma kiringaniza amashanyarazi kugira ngo akoreshwe bakunze kwita transfo (transformateur) cyo kuri uru ruganda, kimaze amezi arindwi gipfuye, kikaba cyaratumye ruhagarara.

Bizumuremyi ati "Twari tumenyereye gucuruza kawunga n’ibisigazwa by’ibigori biribwa n’amatungo, ariko ubu ntabyo. Ibigori twejeje twabigurishije hanze ya koperative, dutanga amafaranga atari ngombwa. Iki kibazo gikemutse byadushimisha."

Emmanuel Sibomana na we ati "Umusaruro wacu twawuboneye isoko rindi, ariko kuba uruganda rwacu rudakora ni igihombo. Rugikora umusaruro wacu twawugurishaga n’uruganda, tugahahira kawunga hafi ariko ubu duhaha agaturutse ahandi n’ibigori byacu bikagurishwa ahandi."

Ikindi uruganda rwafashaga abanyamuryango ni ukuba ufite ibigori yarabizanaga bakabimukoreramo kawunga, bityo akarya ihendutse. Ikindi ngo amafaranga yavaga mu gucuruza kawunga bakoze kimwe n’ibisigazwa by’ibigori byatangaga amafaranga yo guhemba abakozi ba koperative batandatu bahoraho, kimwe na ba nyakabyizi, none kuri ubu bakaba babahemba mu mafaranga yegeranywa n’abanyamuryango.

Inyubako y'uruganda
Inyubako y’uruganda

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, avuga ko iki kibazo kiri hafi gukemuka.

Ati “Icyo twakwizeza abahinzi ni uko ibigori birimo guhingwa ubungubu bizera uruganda rwarongeye gukora. Isoko ryo kugura ibikenewe mu gusana icyo cyuma ryamaze gutangwa, n’abazakigura barabonetse. Mu mpera z’Ugushyingo uruganda ruzaba rwarongeye gukora."

Ubundi gutinda gukora icyo cyuma byaturutse ku kuba cyarapfuye, REG ikagaragaza ibikenewe kugira ngo gisanwe, bikaza kugaragara ko nta ngengo y’imari yabigenewe, bityo hagategerezwa umwaka ukurikiraho w’ingengo y’imari.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka