Nyaruguru: Bemeza ko kuba ntawe ucyakwa icyangombwa cyo gutembera mu gihugu nabyo ari ukwibohora

Bamwe mu batuye mu karere ka Nyaruguru bavuga ko kuba Abanyarwanda basigaye batembera mu gihugu nta muntu ubaka ibyangombwa ngo ari kimwe mubyo bibohoye.

Umusaza Ayobahorana Froduard yaganiriye na Kigali Today, atangaza ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nta muntu wavaga muri Komini imwe agiye mu yindi atitwaje ibyangombwa bitandukanye n’ubu umuntu asigaye atembera uko abishaka ntawe umutangiriye.

Muzehe Ayobahorana avuga ko bibohoye kwakwa ibyangombwa mu gihugu cyabo.
Muzehe Ayobahorana avuga ko bibohoye kwakwa ibyangombwa mu gihugu cyabo.

Agira ati “Ntiwashoboraga kuva muri komini ujya mu yindi utitwaje, irangamuntu, ibarate ndetse n’agatabo k’umuganda.

Ariko kuri uyu munsi turigendera, dore nk’ubu navuye muri Mudasomwa nza hano I Nyaruguru nta muntu wigeze anambaza ngo uravahe urajya he. Ubwo se kwibohora kurenze uko ni ukuhe koko.”
Ayobahorana kandi avuga ko igice atuyemo cyahoze ari Gikongoro cyera ngo nta bikorwa by’iterambere byaharangwaga, kuburyo ngo n’amafaranga bayabikaga mu migano no mu mahembe, rimwe na rimwe akaboreramo.

Ati “Amafaranga twayabikaga mu migano, kubera kutagira banki hafi. Naho banki iri ugasanga aragibwamo n’abakozi bakomeye, abandi tukabika mu migano akanabora ahubwo.

Ariko uyu munsi murabona uko sacco yegereye abaturage bakayisobanukirwa, ubu amafaranga yacu yose niho tuyabika.”

Muzehe Ayobahorana asaba abanyarwanda muri rusange ndetse n’urubyiruko by’umwihariko ko mu byo bakora byose bagomba kuzirikana ko kubana neza ariyo nzira nyakuri yo gukomeza gutera imbere, kandi akabasaba ko ufite icyo yakungura abandi cyabagirira akamaro yakibagezaho maze bagafatanya gutera imbere.

Ati “Ubundi icya mbere ni ubwumvikane n’urukundo nta kindi. Ubundi niba uruzi hari igitekerezo cyakugirira akamaro nanjye kikakangirira, ukingezeho twese dutere imbere.”

Yaba uyu musaza kimwe n’abandi batuye mu karere ka Nyaruguru bahuriza ku kuba aka gace ubusanzwe ngo kararangwagamo inzara, ariko ubu ngo ikaba yarabaye umugani kubera ubuyobozi bwiza bwabigishije guhinga bafumbira, ubu umusaruro ukaba wariyongereye.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kugendana irangamuntu ni itegeko, uyu kuko ari umusaza ntibayimwaka ark bayikwatse kuayibura bashatse banagufunga

k yanditse ku itariki ya: 7-07-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka