Nyaruguru: Begerejwe amazi meza baca ukubiri n’umwanda

Abatuye mu Murenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru bavomaga amazi y’Akanyaru, barishimira ko begerejwe amazi meza, kuko ngo baza kujya bakaraba bagacya bityo bagatandukana n’umwanda wabatezaga n’indwara zinyuranye.

I Kivu bagejejweho amazi meza none ngo basigaye bakaraba bagacya bagacyesha n'imyambaro
I Kivu bagejejweho amazi meza none ngo basigaye bakaraba bagacya bagacyesha n’imyambaro

Ni amazi meza bagejejweho aho batuye mu Mudugudu wa Kivu, Akagari ka Kivu, ku bw’umuyoboro w’amazi wa kilometero 10 uyageza ku ngo 183 zituwe n’abaturage 2,400.

Nk’uko abo baturage babyivugira, ngo amazi bavomaga ntiyari meza, kandi na yo bakayakura kure cyane.

Uwitwa Damascène Habiyambere agira ati “Nta muturage wacu wakarabaga ngo acye. Twavomaga amazi y’Akanyaru, imvura yaba yaguye yabaye ibyondo umuntu akabura uko ayitera, akabura n’aho ayagura”.

Yungamo ati “Yari mabi, no kuyageraho bitoroshye kuko hari ibirometero birenga bibiri. Kuhazamukana ijerekani ntibyabaga byoroshye, ijerekani umuntu akayigura 100 ari n’ibyondo”.

Vérène Kantarama yunga mu rya Habiyambere avuga ko iyo batavomaga amazi y’Akanyaru bavomaga ibinamba byireka hagati y’imirima yo mu kabande cyangwa ay’akagezi kitwa Urubuye, kandi aya yose yari mabi.

Agira ati “Urabona kuva ku mutwe w’umusozi ukamanuka ukajya kuvoma hasi ku Kanyaru, ni ikintu gikomeye. Mu gihe cy’imvura ho ni ikindi kintu kuko na ko kaba katobamye. Inzoka, impiswi n’izindi ndwara, ugasanga nta n’ubwo dukaraba uko bikwiye, no kumesa ugasanga imyenda nticya. Ariko ubu ndemeza ko haza kugaragara impinduka”.

Muri iki gihe cyo kwirinda Coronavirus, ngo ntibyari byoroshye kuba wabona amazi yo gukaraba intoki ku maduka yo mu gasantere ka Kivu, ariko aho baboneye amazi meza batashye tariki 27 Gicurasi 2021, na byo byarakemutse.

Mu gasantere ka Kivu nta kandagirukarabe bagiraga ariko ngo baraza kuzishyiraho kuko babonye amazi
Mu gasantere ka Kivu nta kandagirukarabe bagiraga ariko ngo baraza kuzishyiraho kuko babonye amazi

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Colette Kayitesi, asaba abegerejwe amazi meza i Kivu kimwe no mu yindi mirenge igize ako karere kurushaho kunoza isuku.

Ati “Turabasaba kubungabunga za robine, ibigega ndetse n’imiyoboro icamo amazi, kandi bakanayakoresha kuko hari abo twagiye tuyegereza ntibayakoreshe ku bw’amafaranga makeya basabwa yo kuyavoma. Turabasaba kuyakoresha bakagira isuku, birinda Coronavirus ariko birinda n’indwara zituruka ku mwanda”.

Mu Karere ka Nyaruguru, abaturage begerejwe amazi meza nibura bakayabona muri Metero 500 bari ku kigereranyo cya 83%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka