Nyaruguru: Batunganyirijwe ibishanga none habuze imbuto ihagije yo kubiteramo

Mu Karere ka Nyaruguru hari abaturiye ibishanga byatunganyijwe byagombaga guterwamo ibirayi ubu babuze imbuto yo kubiteramo kuko imbuto yabaye nkeya.

Muri bo harimo abaturiye igishanga cy’Ikibaza giherereye mu Murenge wa Kibeho, bavuga ko kikimara gutunganywa bahawe amapariseri, bahabwa n’iby’ingenzi bikenewe byose birimo ifumbire n’ishwagara, ariko imbuto y’ibirayi ibabana nkeya.

Uwitwa Emmanuel Musabyimana agira ati “Ejobundi ni bwo batubwiye ngo imbuto yarashize, rwiyemezamirimo wagombaga kuyizana na we ngo amasezerano bari bagiranye yararangiye.”

Abari bataratera basezeranyijwe guhabwa amafaranga yo kwigurira imbuto hanyuma bakazayituma agoronome, ariko na n’ubu amafaranga ntarabageraho, ku buryo bahangayikishijwe n’uko intabire ziri kumeramo ibyatsi.

Mukamigisha ati “Ibirayi byatewe mbere byarameze, nawe amaso araguha. Ahandi ni intabire ziri kumera. Bakaduhaye imbuto tugatera, n’ubwo byazera nyuma y’ibindi. Cyangwa se niba itabonetse, bahakatubwira ibindi twatera.”

Murwanashyaka yungamo ati “Bakabaye baratubwiye bati imbuto irabuze, bakatwemerera kuyishakira ariko tugatera. Urabona twaravunitse, bamwe tuba dufite n’intege nkeya, wabona agafaranga ukagaha umuntu ngo agufashe, ariko birangiye ntacyo tuhakoreye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, avuga ko imbuto yabaye nkeya kubera ko ubuso bwari buteganyijwe gutunganya, ari na bwo bari batangiye isoko, bwiyongereye.

Ati “Twateganyaga ko hatunganywa hegitari 30, noneho biba ngombwa ko dutunganya n’imihaga nuko hashyika kuri hegitari 40. Ni ukuvuga ngo 10 ziyongereyeho ni zo turiho dushakira imbuto.”

Anasobanura ko ikibazo cy’ubwiyongere bw’ubuso bari batangiye isoko ry’imbuto y’ibirayi kitari muri Kibeho gusa ahubwo no mu bindi bishanga batunganyije mu Mirenge ya Ngoma, Busanze na Ruheru, ariko ko bari kubishakira umuti.

Imbuto y’ibirayi ubundi bayikura mu batubuzi bayo bakorera muri aka Karere, ariko iyahavuye yabaye nkeya ku buryo bateganya kujya kuyishakira mu Majyaruguru.

Naho ku bijyanye n’abaturage bifuza ko babwirwa ikindi bakorera mu ntabire ziri gupfa ubusa, abasaba kwihangana kuko ngo iki kibazo kiri bugufi gukemuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka