Nyaruguru: Barishimira ishuli ry’imyuga bubakiwe

Mu Mudugudu wa Kabingo uherereye mu Kagari ka Kimina mu Murenge wa Kivu, itorero Seirra rihujuje ishuri ry’imyuga, none n’urubyiruko rwari rwarataye ishuri rwiyemeje kuzaryigamo.

Iri shuri ry'imyuga ry'i Kivu ngo rizatuma n'abari baravuye mu ishuri barisubiramo
Iri shuri ry’imyuga ry’i Kivu ngo rizatuma n’abari baravuye mu ishuri barisubiramo

Eric Nsengiyumva w’imyaka 20 utuye mu Kagari ka Gahurizo na ko ko mu Murenge wa Kivu, yakoze akazi k’ubuyede mu mirimo yo kubaka iri shuri. Yabikoraga mu gihe urungano rwe rutataye ishuri rwo rwabaga ruri kwiga.

Ishuri we ngo yaritaye yari ageze mu mwaka wa gatatu w’amashuri yisumbuye, kubera ikigare cy’abandi bana bagenzi be na bo bataye ishuri . Kuri ubu ariko ngo yicuza icyatumye arita, kuko ababyeyi be ntako batagiraga ngo bamufashe mu myigire ye.

Ni na yo mpamvu yiyemeje kuzasubira mu ishuri aza kwiga imyuga kuri iki kigo, kandi ngo nanasanga kwemererwa kuhiga bisaba kuba wararangije icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, azasubira aho yigaga arangize, ariko aze kwiga mu ishuri ryuzuye na we yararigizemo uruhare.

Agira ati “Nibiba ngombwa ko bakira abarangije umwaka wa gatatu nanjye nzasubira ku ishuri kugira ngo mbone indangamanota kugira ngo nze kwiga ahangaha. Numva nshaka cyane kwiga imyuga.”

Ibi bitekerezo kandi abihuriyeho na bagenzi be bandi b’urungano na bo bagiye bata ishuri, babwiye Kigali Today ko bashakaga kwiga imyuga bakaba babona bari kubikozaho imitwe y’intoki.

Ababyeyi baturiye iri shuri n’ubwo bavuga ko bataramenya neza ibizahigishirizwa kuko havugwa byinshi, bavuga ko bizeye ko rizabafashiriza abana kutagwa mu buzererezi kuko batekereza ko nta wiga umwuga ngo abure icyo akora.

Félicien Gakindi utuye mu marembo y’aho ryubatse agira ati “Numvise ko abana bazahigishirizwa ububaji, ubudozi ndetse n’ubukanishi. Umwana niba yari afite yenda kuba ikirara, akaba agiye kubona aho yakwiga agatera imbere, urumva ko azagira imibereho myiza.”

Ku ikubitiro, iri shuri ry’imyuga ryujujwe i Kivu rizigishirizwamo kubaza no kubaka nk’uko bivugwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kivu, Aphrodice Rudasingwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, avuga ko muri rusange mu Karere ka Nyaruguru imirenge uko ari 14 ihabarirwa yose yari yarubatswemo amashuri y’imyuga uretse itatu ari yo Kivu, Mata na Ruheru.

Abubatse ishuri ryo muri Kivu ngo barateganya kubaka n’irindi muri Ruheru, kandi ngo no muri Mata muri uyu mwaka ryarahubatswe.

Muri rusange mu mashuri y’imyuga yo mu Karere ka Nyaruguru higishwa ubwubatsi, amashanyarazi, ubudozi n’ububaji. Ngo hari n’aho bigisha ibyo gukanika ibinyabiziga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka