Nyaruguru: Barashimira intore zo ku rugerero zibasize heza
Intore zo mu Karere ka Nyaruguru zari zimaze iminsi 40 ku rugerero ruciye ingando zazamuye amazu ane, zisana 11 zinakurungira 119. Ibi bikorwa babikoreye mu Mirenge ya Cyahinda na Nyagisozi.

Umusaza Vicent Sentwali wo mu Mudugudu wa Kanyinya mu Murenge wa Cyahinda ni umwe mu bubakiwe inzu, bakayiha n’igikoni ndetse n’ubwiherero nyamara yabaga mu icumbi.
Avuga ko izi ntore zamutuye umutwaro wo kwibaza ku nzu yo kubamo, none yatangiye gutekereza ku iterambere ry’urugo rwe.
Agira ati “Iyo nari ntuyemo yari mu manegeka, iza no gutemba, nza gucumbika mu mudugudu. Intore zasanze mfite ibiti bikeya nagendaga nsaba, ziranyongerera zirananyubakira. Ndishimye cyane. Ninkorera 700 nzajya mbika 300 kuko ntagihangayikishijwe n’aho kuba.”
Umukecuru Concessa Nyirarekeraho bamusaniye inzu yari iri hafi kumugwaho, ariko ubu ngo yiyumvamo ko yabaye umukire.

N’akanyamuneza uyu mukecuru agira ati “Iyi nzu yanjye yari yarasenyutse, amabati yarashize, murikirwa n’ukwezi mu nzu. Ariko intore zarayisannye, zizana amabati zirayisakara ziranayihoma. Ubu nta kintu cy’ubukene nitayeho kuko nageze mu bukire.”
Umukecuru wo mu Mudugudu wa Kanyinya wubakiwe akarima k’igikoni na we ati “Bariya bana rwose Imana izabahe umugisha, aho bazajya hose bazakire. Ni abana bitanga, rwose twarabasengeye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage, Colette Kayitesi, avuga ko ibikorwa by’intore bikwiye kubera urugero n’abandi batuye mu Mirenge ya Cyahinda na Nyagisozi.
Asaba n’abubakiwe, abasaniwe n’abakurungiwe amazu kuzakora ku buryo azakomeza kumera nk’uko izi ntore zayasize.
Ati “Ibyiza bano bana babafashije kugeraho babigire ibyabo. Akondo nikavaho bakure akandi bashyireho, kandi bibe umuhigo wa buri mwaka wo kuvugurura amazu yabo. Aba bana baza, inzu bakurungiye zari icyondo gishinyitse, kitanasubirije.”
Intore zari ku rugerero mu Karere ka Nyaruguru harimo abakobwa 146 n’abahungu 145. Bakoze ibikorwa birenze ibyo bari biyemeje, kuko na byo babonaga ari ngombwa.
Batangira urugerero bari biyemeje kubaka amazu atatu ariko bubatse ane. Bari biyemeje kuzakurungira amazu 80 ariko bakurungiye 119, banasana amazu 11 kandi bari biyemeje kuzasana atandatu. Bubatse n’ubwiherero 36 kandi bari biyemeje kuzubaka 26.
Bubatse kandi ibikoni 6, bakora imirima y’igikoni 310, bubaka ibiraro 2, bacukura ingarani 7, banatunganya umuhanda wo mu Mudugudu wa Kanyinya.
Bakoze kandi ubukangurambaga ku kurwanya imirire mibi no kwirinda indwara zitandura.

Ohereza igitekerezo
|