Nyaruguru: Barasabwa kurushaho gufatanya n’abaturage mu kubakemurira ibibazo

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi, arasaba abajyanama n’abafatanyabikorwa b’Akarere ka Nyaruguru, kurushaho gufatanya n’abaturage mu kubakemurira ibibazo.

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Alice Kayitesi
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Alice Kayitesi

Yabibasabye ku itariki 25 Gicurasi 2022, ubwo yabagendereraga mu bikorwa by’icyumweru cy’Umujyanama n’umufatanyabikorwa, batangiye ku wa Mbere tariki 23 Gicurasi, bakazagisoza ku wa Gatanu tariki 27 Gicurasi 2022.

Ni icyumweru gikorwamo imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa, aho abaturage basobanurirwa ibyo bikorwa, bagahabwa n’umwanya wo kubaza ibibazo, ndetse bakabasha no kumenya abajyanama babahagarariye mu nama njyanama y’Akarere.

Guverineri Kayitesi yashimye icyo gikorwa cyo kwegera abaturage, anashima kuba Nyaruguru iri imbere muri Ejo Heza ndetse na mituweri, ariko yibutsa abafatanyabikorwa n’abajyanama ko hari n’ibindi abaturage bagikeneye gufashwamo kugira ngo batere imbere.

Yagize ati "Haracyari ikibazo tugomba guhangana nacyo, cyo kurwanya isuri. Kubera ko isuri iratwangiriza, ari ubutaka, ari ibikorwa remezo, ariko rimwe na rimwe ijya igira n’ingaruka ku buzima bw’abantu: abatwarwa n’imigezi n’inkangu, nyamara dushobora kukibonera igisubizo."

Yasabye rero ko abaturage barwanya isuri mu mirima yabo, mu butaka butagira nyira bwo cyangwa bwa Leta, bakaba ari ho bahurira mu bikorwa by’umuganda.

Yanabasabye gushyira imbaraga mu gukemura ibibazo by’abaturage, nta kubasiragiza, ndetse no kubafasha gukemura ibibazo bibangamiye imibeho myiza y’abaturage.

Ati "Ni ngombwa yuko Umunyarwanda abanza kwikiranura n’ibibazo bimubangamiye kugira ngo abashe kugera ku iterambere. Ari abadafite ubwiherero cyangwa abafite ubudatunganyije, ari abafite inzu zitameze neza, ari abakirarana n’amatungo, ari imiryango ifite abana bata ishuri, ari abakirwaza imirire mibi n’ibindi, ibi ni ibintu twafatanya."

Yanasabye ko hashakwa igisubizo ku bangavu baterwa inda, ku isuku nkeya, ku biyobyabwenge mu rubyiruko no ku babyeyi bakimbirana bagaha abana urugero rubi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Emmanuel Murwanashyaka, avuga ko ku bijyanye no kurwanya isuri barimo gushishikariza buri muturage kuyirwanga mu kwe.

Abaturage bitabiriye imurikabikorwa ry'abafatanyabikorwa
Abaturage bitabiriye imurikabikorwa ry’abafatanyabikorwa

Ku bijyanye no gufasha abakene cyane kugira aho kuba kandi heza, ngo bakeneye ingengo y’imari ya miliyoni 600 yakwifashishwa mu kubaka ubwiherero n’inzu.

Ati "Ayo mafaranga akenewe mu kugura amabati, amadirishya n’inzugi ndetse n’imikwege yo kuzirika ibisenge. Tuzayashyira mu ngengo y’imari y’umwaka utaha."

Naho ku bijyanye no kurwanya itwita ry’abangavu, barateganya gukora ubukangurambaga bubikumira mu mashuri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka