Nyaruguru: Bafite impungenge ko amazi ava muri kaburimbo yazabasenyera
Abaturiye umuhanda wa kaburimbo i Raranzige mu Karere ka Nyaruguru, barinubira amazi ava muri kaburimbo bashyiriwemo muri iyi minsi, kuko abasanga mu nzu bakaba bafite ubwoba ko yazabasenyera.
Abasenyerwa n’amazi ava muri kaburimbo ni abatuye mu ruhande rutashyizweho umuferege uyayobora, ndetse n’abaturiye imiferege itwara amazi bavuga ko ayinyuramo akora imikoki baturiye, ku buryo bahorana impungenge z’uko hazagira ugwamo.
Béatrice Bankundiye, ni umwe mu bahaturiye, avuga ko iyo imvura iguye amazi abasanga mu nzu, ku buryo ahorana impungenge z’uko hari igihe azabasenyera.
Agira ati “Amazi yo mu muhanda bayakoreye inzira uruhande rumwe, urwo duturiye bararwihorera. Amazi yose ahanyura atururiza iwacu. Umunsi wa mbere twakangutse yarenze igitanda neza neza, ari mu masaa saba z’ijoro”.
Icyo gihe ngo haje umukozi wa kampani irimo gushyira kaburimbo muri uwo muhanda (Huye-Kibeho-Munini-Ngoma), ababaza niba bifuza kwishyurwa bakimuka.
Ati “Twaramubwiye ngo icyo mwakora ni cyo twagenderaho. Mwayobora amazi yanyu akagenda, mwakora ikindi mutekereza, ariko rwose aya mazi aratubangamiye”.
Abakora umuhanda bashatse gukemura icyo kibazo bashyiraho umuferege utwara amazi, ariko abatuye hafi yawo bafite impungenge z’uko umukoki watangiye kuhikora uzabatwarira inzu.
Hari n’igitaka bahatsindagiye, ariko nticyatangiriye amazi y’imvura nk’uko byari byitezwe, ahubwo “Kimanukana n’amazi na none biza imuhira, ni ibintu biyegayega ku buryo isaha n’isaha byacika, bigacikana n’inzu” nk’uko bivugwa na Bankundiye.
Uwitwa Bosco Nzabonimana we ngo bari bamubariye agomba no kwimurwa, ariko na n’ubu ntarishyurwa, nyamara iwe hashyizwe ruhurura yakoze umukoki munini imbere y’umuryango, ku buryo ahorana impungenge z’uko wazagwamo umuntu.
Agira ati “Urebye abatarishyurwa ni benshi. Hari ab’imirima, hari n’abo amazu yasenyutse burundu. Iwanjye ho ino ruhurura bahashyize yaciye ikigugu munsi y’urugo. Ntitubona aho dusohokera, ntitwifuza n’uwaza kudusura”.
Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Nyaruguru, Janvier Gashema, avuga ko bazajya ahantu hatandukanye kuri uwo muhanda urimo gushyirwamo kaburimbo, bakareba abarimo kwangirizwa ibikorwa mu buryo butari bwitezwe, hanyuma bazabarirwe, bahabwe ingurane.
Naho abari barabariwe batarishyurwa nka Nzabonimana, Daniel Shenyi, umukozi wa RTDA ukurikirana ibikorwa byo kubaka uwo muhanda, abasaba kuba bihanganye kuko ngo bazishyurwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|