Nyaruguru: Abayobozi basabwe gukemura ibibazo byaturwaga Perezida wa Repubulika

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Jean Marie Vianney Gatabazi, arasaba abayobozi b’inzego z’ibanze gukemura ibibazo by’abaturage, ntihazongere kuboneka abarindira kubitura Perezida wa Repubulika.

Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi gukemura ibibazo by'abaturage aho gutegereza Perezida wa Repubulika
Minisitiri Gatabazi yasabye abayobozi gukemura ibibazo by’abaturage aho gutegereza Perezida wa Repubulika

Yabibwiye abayobozi bo guhera ku rwego rw’umudugudu n’abavuga rikijyana bo mu Mirenge ya Ruheru na Nyabimata mu Karere ka Nyaruguru, ubwo yasuraga ako karere kuri uyu wa 5 Mata 2021.

Yagarutse ku kuba aho Perezida w’u Rwanda yagendereye hajya haboneka abantu barwanira kujya gutanga ibibazo byabo, ugasanga hari abavuga ko barwaye mu mutwe ntibatume bagaragaza ikibazo bafite bavuga ngo "Ni ko tumutunze!"

Yagize ati "Umuntu watwaye gutyo, yavamo urinda umutekano gute? Yaguha amakuru yahe? Yavamo utanga amakuru gute? "

Yanasabye abayobozi kubwira abaturage bayobora kwirindira umutekano batanga amakuru, ayo babonye ayo ari yo yose, bagaharira inzego z’umutekano kwimenyera icyo kuyakoresha.

Ati "Nuhura n’umuntu utazi, yaba uwambaye nkanjye cyangwa uwambaye imyenda ya gisirikare cyangwa iya gipolisi, jya umubaza ngo urava he ukajya he? Uragenzwa n’iki?...., kuko hari igihe umenya ahahungabanyijwe umutekano, ukaza gutekereza uti ubanza ari wa muntu twahuye".

Yanahaye abo baganiraga nomero ye ya terefone, ababwira ko na we bashobora kumuha amakuru igihe bibaye ngombwa.

Yafatiye urugero ku kuba ubwo mu Majyaruguru hahungabanywaga umutekano amakuru yayahawe n’umuturage wamubwiye ko yari yahamagaye abandi bantu, ahereye ku mukuru w’umudugudu akababura.

Abayobozi batandukanye bari kumwe na Minisitiri Gatabazi
Abayobozi batandukanye bari kumwe na Minisitiri Gatabazi
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka