Nyaruguru: Abayobozi barasabwa kwirinda gutekinika imibare
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, François Habitegeko, arasaba abayobozi ku nzego zinyuranye kureka gukomeza guhimba imibare ijyanye n’abakeneye gufashwa, ibizwi nko ‘gutekinika’.

Yabigarutseho mu nama mpuzabikorwa y’aka karere, yari iteraniyemo abayobozi bo guhera ku rwego rw’umudugudu hamwe n’abafatanyabikorwa, tariki 21 Kanama 2019.
Yagize ati “Ni gute hatanzwe raporo y’uko nta wudafite umusarane wujuje ibisabwa uretse ababuze isakaro, hanyuma tukumva ngo intore ziri ku rugerero zacukuye imisarane? Ese zacukuraga iyo muri Huye cyangwa muri Gisagara?”
Yakomeje agira ati “Muravuga ngo twari dufite abarwaye amavunja 998, none ngo hasigaye babiri gusa, na bo barwaye mu mutwe. Nyamara ngaragaje raporo nyayo, twese twahita tuvuga ko ntacyo tumaze, bashake abadusimbura kuva kuri Meya kugera ku mukuru w’umudugudu.”
Yasabye abamwumvaga kuzajya bavugisha ukuri kugira ngo hamenyekane ibibazo nyakuri bihari, bityo babashe kubikemura. Ati “Niba utewe isoni n’ibimeze nabi byinshi, aho kubeshya ko bidahari shaka uko ubikemura.”
Abayobozi bari bitabiriye iyi nama bavuga ko ubundi guhimba imibare biterwa no kuba batiteguye kuba bayibazwa igihe cyose.
Immaculée Muhimpundu, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Muhambara mu Murenge wa Cyahinda ati “Mu by’ukuri kugira ngo tekinike ibeho, ni kwa kundi umuntu bamubaza amakuru kuri raporo yihutirwa, na we agahimba, aho kugira ngo ibye bisigare.”
Icyakora hari n’abavuga ko biterwa no gushaka kugaragaza ko bakora kandi atari byo, nk’uko binashimangirwa na Aphrodis Rudasingwa, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabimata.
Ati “Cyane cyane ibijyanye n’isuku ni byo abantu bakunze guhimba. Bikorwa n’abayobozi batinya inshingano baba babona mu baturage hari ibibazo byinshi batabashije kugira ibyabo ngo babikemure.”
Abayobozi bo mu Karere ka Nyaruguru batahanye umugambi wo kutazongera gutanga imibare y’ibyo batakurikiranye neza ngo bamenye uko bihagaze.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru avuga ko yatumije iyi nama nyuma y’uko Perezida w’u Rwanda, mu nama yagiranye n’abayobozi b’uturere mu minsi yashize, yababwiye ko bakora ibikorwa, ariko yashaka uko bizana impinduka mu mibereho y’abaturage akabibura.
Yari agamije kugira ngo hamwe n’abo bayoborana bafate ingamba ku kurushaho gukora neza, kugira ngo imibereho y’abaturage bakorera igire impinduka nzima mu buryo bugaragara.
Ohereza igitekerezo
|
Itekinika ridindiza akazi mu buryo bwo guhimbahimba imibare itariyo