Nyaruguru: Abayobozi b’utugari barasabwa kunoza imikorere
Muri uku kwezi kwahariwe imiyoborere myiza, ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru burazenguruka imirenge yose busuzuma imikorere y’utugari tugize iyo mirenge. Mu tugari tumaze gusurwa, abayobozi ngo bagerageza gushyira mu bikorwa inshingano zabo, gusa ngo hari ahakigaragara intege nke.
Umuyobozi wungirije w’akerere ka Nyaruguru ushinzwe ubukungu, imari n’amajyambere Niyitegeka Fabien avuga ko aho basanze hari intege nke mu mikorere babagira inama y’uburyo bakora kugirango barusheho kunoza imikorere.
Ati: “aho dusanze hari ibyabisobwe tubagira inama, kandi nitunarangiza gusura utugari twose tuzongera tubatumeho twongere tubigishe. Bituma ubuyobozi bwongera gufata ibyemezo, aho bigaragaye ko hari utaratanze serivisi neza agahanwa”.

Bimenyimana Venuste ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Uwumusebeya ko mu murenge wa Ruheru. Avuga ko iyo ubuyobozi bw’akarere buje gusuzuma imikorere y’utugari bituma abayobozi bongera kwikebuka, bakarushaho kunoza imirimo yabo.
Uyu muyobozi avuga ko nyuma yo gusuzumwa mu kagari ayobora, asanze hari byinshi atujuje, nyamara kandi ngo atari uko atabishoboye.
Ati: “nk’ubu basanze nta raporo z’imidugudu tugira, nta lisiti z’amarondo n’ibindi kandi turabikora. Ikibazo twagiraga ni uguhuza neza ibikorwa, no kubasha kugaragaza ibyo twakoze. Ubu rero tugiye gukorera hamwe nk’ikipe jye n’abo dukorana mu kagari, kuko twagiriwe inama z’uko aribyo byadufasha kunoza akazi kacu”.

Mukangamije Gloriose uyobora akagari ka Ruyenzi nako ko mu murenge wa Ruheru we avuga ko iri suzumamikorere ry’utugari rituma abayobozi b’utugari ribafasha kurushaho kunoza imikorere.
Kuri we ngo ubusanzwe bajyaga basurwa n’urwego rw’umurenge, narwo rukabagira inama, gusa ngo iyo hiyongereyeho n’impanuro z’ubuyobozi bw’akarere ngo bituma bamenya aho bagize intege nke bakahashyira ingufu.

Mukangamije avuga ko mu kagari ayoboye basanze batajyaga bategura ibyo bakora ngo akaba bagiye kubikora. Mu karere ka Nyaruguru hamaze gusuzumwa utugari 42 tugize imirenge 8, hakaba hasigaye utugari two mu mirenge 6.
Charles Ruzindana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|