Nyaruguru: Abayobozi b’ibigo by’amashuri baganirijwe kuri Ndi Umunyarwanda

Mu rwego rwo kwimakaza ubumwe n’ubwiyunge binyujijwe muri Ndi Umunyarwanda, abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu Karere ka Nyaruguru baganirijwe kuri Ndi Umunyarwanda, banasabwa kuyimakaza mu bigo bayobora.

Abayobozi b'ibigo by'amashuri byo mu Karere ka Nyaruguru baganirijwe kuri ndi Umunyarwanda, banasabwa kuyimakaza mu bigo bayobora
Abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu Karere ka Nyaruguru baganirijwe kuri ndi Umunyarwanda, banasabwa kuyimakaza mu bigo bayobora

Mu biganiro bahawe na Annicet Kabalisa, umukozi w’umuryango AMI ukora ibikorwa bifasha mu isanamitima, akaba na perezida w’ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu Karere ka Nyaruguru, yabagaragarije ko Abanyarwanda bahujwe n’igihango cy’Ubunyarwanda, bakaba bakwiye komorana ibikomere basigiwe n’amateka kugira ngo babashe kugera ku bumwe n’ubwiyunge.

Hari aho yagize ati “Iyo tuvuze igihango, ni urusika muzi ntashobora kuba narengaho, ari cyo twita Ubunyarwanda. Naho icyomoro, tuzi ko Abanyarwanda twakomeretse bitewe n’amateka twanyuzemo, tukaba rero dufite inshingano ikomeye yo kugira ngo umvure nanjye nkuvure.”

Yunzemo ati “Rero kugira ngo cya cyomoro gikore, ni uko twemera gusangira ya mateka twanyuzemo, kandi tukayasangira nta ncarubanza, tukemera ko aho wakomeretse n’aho nakomeretse twafatikanya tukavuguta umuti umwe, tukawunywa nk’Abanyarwanda dusangiye Igihugu n’amateka, bityo tukazagera kuri cya gihugu kizira amacakubiri.”

Ku bijyanye no gusangira amateka, mu biganiro byagaragaye ko akenshi abantu iyo ubabajije ibyabo batabasha kubivuga, ariko wabasaba kuvuga abandi ho bikaborohera, ibyo bikaba ahanini bituruka ku ipfunwe abantu baba bafite. Nyamara ngo ibi ntibyafasha Abanyarwanda mu kuvurana.

Nyuma y’ibiganiro, abayobozi b’ibigo bibukijwe ko bafatanyije n’abarimu bayobora bagomba gufasha abana kwiyumvamo Ubunyarwanda kurusha ibindi byose.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyaruguru ushinzwe ubukungu, Janvier Gashema, yagize ati “Nk’uko mubizi twahisemo kuba umwe, kandi koko turi umwe.”

Yunzemo ati “Ni amahitamo ashingiye ku isano-muzi dufitanye, ku buryo bikwiye kuba umwanya n’umuco wo kwimakaza izo ndangagaciro z’Ubunyarwanda ndetse no gukora kinyarwanda kurenza ikindi cyose umuntu yakwiyambika kugira ngo yumve arusha undi uburenganzira mu gihugu cyacu.”

Abayobozi b’ibigo by’amashuri batahanye umugambi wo kwimakaza Ndi Umunyarwanda bahereye ku barimu bakorana.

Léoncie Kabatesi uyobora ishuri ribanza rya Ruseke mu Murenge wa Munini ati “Ngiye kubanza negere abarimu banjye, tuganire kuri Ndi Umunyarwanda. Uwo mbona agifite ibikomere nzagerageza kumwegera, mufashe kubivamo.”

Kandi ati “Abanyeshuri turera bo amateka ya kera ntibayanyuzemo. Tuzabatoza akamaro ko kuba umwe, n’icyo bamarira Igihugu n’uko kibakeneye kugira ngo bazakibere umusingi w’iterambere.”

Kubera ko Ndi Umunyarwanda itavugwaho rimwe ngo ihite igerwaho, abayobozi b’ibigo by’amashuri byo mu Karere ka Nyaruguru bifuje ko ibiganiro by’ubutaha byazajya byitabirwa n’abantu barenze umwe baturuka mu kigo kimwe, kugira ngo bazajye babasha kunganirana igihe bari kuganiriza abarezi bakorana bose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka