Nyaruguru: Abatuye muri Kivu baguriye utugari twabo imiyoboro ya 4G

Abatuye mu Murenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru basanze kujya gushakira serivisi zikenera murandasi ku murenge bibavuna, biyemeza guhinira bugufi bagurira utugari imiyoboro ya interineti yo mu bwoko bwa 4G.

Abatuye mu ttugari two mu Murenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru biguriye za 4G kugira ngo bajye bahinira bugufi mu gushaka serivise
Abatuye mu ttugari two mu Murenge wa Kivu mu Karere ka Nyaruguru biguriye za 4G kugira ngo bajye bahinira bugufi mu gushaka serivise

Théogène Habintwari, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akagari ka Rugerero, avuga ko iki gitekerezo cyavuye mu baturage bafatanyije kuyobora Akagari ka Rugerero, n’uko gikwira mu Murenge wose.

Agira ati “Twasanze serivise zitangirwa mu tugari ari nyinshi kandi zikenera ikoranabuhanga, nyamara ntaryo dufite, maze twiyemeza gushyiraho iyi gahunda yo kwishakira 4G twise Hinira bugufi.”

Iyi gahunda ngo ni iyo gutuma umuturage uturuka kure abasha guhinira bugufi, agashakira serivise ku Kagari aho kujya kure ku Murenge.

Muri serivise zikenera ikoranabuhanga batangira ku tugari byabaga ngombwa ko bajya gushakira ku murenge ngo harimo kongeresha abana bavutse ku cyiciro cy’ubudehe kugira ngo babashe na bo kurihirwa mituweri bityo bazabashe kuvuzwa, ndetse no gukosoza amakuru anyuranye nk’arebana n’indangamuntu.

Abatanze aya mafaranga, cyane cyane abana babo b’urubyiruko, bavuga ko biteguye kuzajya nab o bifashisha iri koranabuhanga.

Marie Chantal Iradukunda wo mu Kagari ka Cyanyirankora, agira ati “Muri ino munsi gushakisha akazi hifashishwa ikoranabuhanga. Nkatwe b’abashomeri dufite terefone ariko tutabasha kubona ama inite igihe cyose, tuzajya turyifashisha mu gushakisha akazi.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru, Francois Habitegeko, avuga ko mu Karere ka Nyaruguru, uduce tw’imisozi miremire ahanini twegereye ishyamba rya Nyungwe tutageramo murandasi, ku buryo byabaye ngombwa ko imirenge yo igurirwa 4G.

Ashima abatuye i Kivu bishatsemo ibisubizo agira ati “N’ahandi bigiye bihari, ariko bashatse bafatira urugero rwiza kuri uyu Murenge wa Kivu.”

Izi 4G zagiye zigurwa amafaranga ibihumbi 100 habariyemo n’ifatabuguzi ry’ukwezi. Biteganyijwe ko amafaranga y’ifatabuguzi mu bihe biri imbere azagenda akurwa mu mafaranga ibihumbi 30 akagari gahabwa buri kwezi yo kwifashisha mu mikorere yako.

Amafaranga abaturage begeranyije kandi ntiyavuyemo murandasi gusa, yavuyemo na mudasobwa kuko na zo utugari tutazigira.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

waba ukeneye MC mwiza?hamagara 0780357944

ruganintwali serge yanditse ku itariki ya: 27-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka