Nyaruguru: Abaturage bemeza ko guhabwa uruhare mu mihigo bituma bayikurikirana
Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Ruheru ho mu Karere ka Nyaruguru baratangaza ko kuba basigaye bahabwa umwanya bakagira uruhare mu kugena ibikorwa bizibandwaho mu mihigo ngo binabafasha gukurikirana bishyirwa mu bikorwa.
Bizimungu Alfred utuye mu Murenge wa Ruheru avuga ko kuba umuturage ahabwa umwanya akihitiramo ibikorwa abona bikenewe mu gace atuyemo kugirango bishyirwe mu mihigo ngo bimufasha no guhora abizirikana kandi agakurikirana ko bizagerwaho nk’uko byiyemejwe.
Agira ati:” Numvise imihigo ari njyewe uzayishyira mu bikorwa kuko ari njye ifitiye akamaro. Kuba mbona ko mbyibonamo, abaturage twese tukabyibonamo, ni natwe dukwiye gutanga imbaraga zacu kugirango bishyirwe mu bikorwa”.

Nyirabahinyuza Marie Mediatrice na we wo mu Murenge wa Ruheru kandi akaba n’Umujyanama w’akarere uhagarariye uwuhagarariye, avuga ko kuba abaturage ubwabo ari bo bitoranyiriza ibikorwa bishyirwa mu mihigo ngo binatuma ibyo bikorwa abibungabunga ntihabe hagira ubyangiza abireba.
Ati:” Nk’uko mubizi burya iyo umuntu yihaye gahunda areba n’uburyo azayigeraho. Nonaha niba twicaye mu mudugudu dusanze dukeneye gutubura imbuto z’ibirayi, dutangiye kuvuga ngo tuzatuburira mu murima wa runaka, arawutanze, tuvuze ko runaka azazana iki n’iki arabyemeye,bivuze ngo no kubibungabunga buri wese azajya abona ari inshingano ze kuko ni umushinga we yitangiriye.”
Hakizimana Jean, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruheru, avuga ko mbere ibikorwa bizakorwa mu mihigo bitaratangira kujya bigenwa n’abaturage ubwabo, ngo byatumaga abaturage benshi bumva ibyo bikorwa bitabareba, ku buryo ngo banabyangizaga uko bishakiye.

Agira ati:”Nk’ubu hano iwacu ku Ruheru urabona ko tweza ibirayi byinshi. Uriya muhanda ugera za Huye, mu by’ukuri kugirango ukorwe uwo ufitiye akamaro wa mbere ni wa muturage uzanyuzamo umusaruro we ajya kuwugurisha,ni na we rero ukwiye kuwutekereza mu bizakorwa, ndetse akanagira uruhare mu kuwukora”.
Hirya no hino mu Karere ka Nyaruguru, abaturage bari kugenda basobanurirwa uruhare rwabo mu mihigo, babifashijwemo n’umushinga IPFG, aho bashyirwa mu matsinda mato, bagatekereza ibikorwa binyuranye babona byakorwa mu gace batuyemo, ubundi bakongera guhurira hamwe bareba ibikorwa byahuriweho n’amatsinda menshi bikaba aribyo bishyirwa mu mihigo.
Charles Ruzindana.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Imihigo ubundi igomba kugirwamo uruhare n’abaturage kuko nibo baba bazi icyo bakeneye kandi birafasha kuko no mwishyirwa mu bikorwa ryayo abaturage baba babyumva neza cyane
ubwo bahawe umwanya mu bikorwa bibakorerwa rero nibayakoreshe neza bahige ibyo bazagere kuri byinshi